Perezida Kagame avuga ko kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruteze imbere imishinga yarwo Guverinoma yarushyiriyeho ikigega kishingira imishinga yarwo kugira ngo igurizwe na Banki, iki kikaba ikigega Business Development Fund, BDF.
Yabivuze mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama ngarukamwaka ihuza urubyiruko rw’Afurika yiswe Youth Connekt.
Kagame avuga ko nubwo hari aho imishinga y’urubyiruko idindizwa no kubura amafaranga yo kuyishoramo, muri rusange haba hari uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti binyuze mu gutekereza ahava ayo mafaranga.
Avuga ko ibibazo bikwiye kujya biviramo urubyiruko amahirwe yo gutekereza icyakorwa ngo bikemuke.
Kuri Perezida Kagame, ubufatanye hagati yaza Leta n’abafatanyabikorwa ni ngombwa kugira ngo haboneke amikoro cyangwa ubundi buryo bwatuma imishinga y’urubyiruko ibyazwa umusaruro.
Kagame avuga ko u Rwanda rwahisemo gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ikigo nka Norresken n’ibindi.
Yavuze ko imikorere nk’iyo yabaye imbarutso yo kuzamura imishinga y’urubyiruko ikagera ku byo yakorewe.
Asanga ari ngombwa ko urubyiruko rukorana n’abandi, bikaba byatuma ibisubizo bibonekera aho byabuze.
Urubyiruko rw’Afurika n’urwo mu Rwanda by’umwihariko rukunze gutaka ko rwabuze imirimo kugira ngo rubone amafaranga arubeshaho.
Ruvuga ko binyuze mu mafaranga rwahembwa binyuze ku mushahara bishobora gutuma rubona ayo gushora no mu mishinga yo kuzaruteza imbere mu gihe kiri imbere.
Guverinoma z’ibihugu rukomokamo nizo zishinjwa kutarutekerereza imishinga yatuma rwivana mu manga y’ubukene.
Icyakora abitabiriye Youth Conneckt basabwa kutarambiriza kuri za Leta ahubwo bakiga imishinga iboneye yatuma za Banki zibizera zikabaguriza.
Youth Conneckt ikorera mu bihugu 33, ikagira intego yo gufasha urubyiruko rwa Afurika gutekereza imishinga yavamo ibisubizo by’ibibazo byasaritse uyu mugabane.
Ikoranabuhanga niryo rishyirwa imbere mu guhanga imishinga yazana ibyo bisubizo.
Iri huriro naryo ryashyizeho ikigega kitwa Youth Conneckt Development Fund gitera inkunga imishinga yakozwe n’urubyiruko rwo mu bihugu birigize.