Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yagarutse Ku Kamaro Ka BDF Mu Kuzamura Imishinga Y’Urubyiruko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yagarutse Ku Kamaro Ka BDF Mu Kuzamura Imishinga Y’Urubyiruko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2024 1:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Paul Kagame
SHARE

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruteze imbere imishinga yarwo Guverinoma yarushyiriyeho ikigega kishingira imishinga yarwo kugira ngo igurizwe na Banki,  iki kikaba ikigega Business Development Fund, BDF.

Yabivuze mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama ngarukamwaka ihuza urubyiruko rw’Afurika yiswe Youth Connekt.

Kagame avuga ko nubwo hari aho imishinga y’urubyiruko idindizwa no kubura amafaranga yo kuyishoramo, muri rusange haba hari uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti binyuze mu gutekereza ahava ayo mafaranga.

Avuga ko ibibazo bikwiye kujya biviramo urubyiruko amahirwe yo gutekereza icyakorwa ngo bikemuke.

Kuri Perezida Kagame, ubufatanye hagati yaza Leta n’abafatanyabikorwa ni ngombwa kugira ngo haboneke amikoro cyangwa ubundi buryo bwatuma imishinga y’urubyiruko ibyazwa umusaruro.

Kagame avuga ko u Rwanda rwahisemo gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ikigo nka Norresken n’ibindi.

Yavuze ko imikorere nk’iyo yabaye imbarutso yo kuzamura imishinga y’urubyiruko ikagera ku byo yakorewe.

Asanga ari ngombwa ko urubyiruko rukorana n’abandi, bikaba byatuma ibisubizo bibonekera aho byabuze.

Urubyiruko rw’Afurika n’urwo mu Rwanda by’umwihariko rukunze gutaka ko rwabuze imirimo kugira ngo rubone amafaranga arubeshaho.

Ruvuga ko binyuze mu mafaranga rwahembwa binyuze ku mushahara bishobora gutuma rubona ayo gushora no mu mishinga yo kuzaruteza imbere mu gihe kiri imbere.

Guverinoma z’ibihugu rukomokamo nizo zishinjwa kutarutekerereza imishinga yatuma rwivana mu manga y’ubukene.

Icyakora abitabiriye Youth Conneckt basabwa kutarambiriza kuri za Leta ahubwo bakiga imishinga iboneye yatuma za Banki zibizera zikabaguriza.

Youth Conneckt ikorera mu bihugu 33, ikagira intego yo gufasha urubyiruko rwa Afurika gutekereza imishinga yavamo ibisubizo by’ibibazo byasaritse uyu mugabane.

Ikoranabuhanga niryo rishyirwa imbere mu guhanga imishinga yazana ibyo bisubizo.

Iri huriro naryo ryashyizeho ikigega kitwa Youth Conneckt Development Fund gitera inkunga imishinga yakozwe n’urubyiruko rwo mu bihugu birigize.

TAGGED:AfurikafeaturedIkigegaImishingaKagameUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kansiime Agiye Kongera Gusetsa Abanyarwanda
Next Article Umutoza W’Amavubi Ashobora Kongererwa Amasezerano Y’Akazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?