Kagame Yageze i Luanda Mu Ruzinduko Rw’Akazi

Perezida Kagame yageze muri Angola mu ruzinduko rw’akazi nk’uko Ibiro bye byabitangarije kuri X.

Arakirwa na mugenzi we João Lourenço baganire ku bibazo birimo n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umukuru w’u Rwanda asuye Angola nyuma y’uko na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi nawe yari aherutse gusura  Lorenco baganira ku bibazo birimo n’umutekano muke mu gihugu cye.

Perezida Kagame ari muri Angola mu ruzinduko rw’umunsi umwe

Kuva ibi byatangira mu mwaka wa 2022, DRC ishinja u Rwanda kuba umuterankunga wa M23 ariko rwo rukabihakana.

- Advertisement -

U Rwanda ruvuga ko ibibazo bya kiriya gihugu bifitiwe umuti kandi uwo muti ufitwe na Perezida Tshisekedi wenyine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version