Connect with us

Mu mahanga

Perezida W’Uburundi Yasabye Abarundi Gusaba Imana Ikabafasha Gutsinda COVID-19

Published

on

Yisangize abandi

Mu ijambo rito yagejeje ku baturage be bari baje mu Misa yabereye kuri Paruwasi ya Murayi kuri iki Cyumweru, Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye Abarundi ko bagomba gusenga Imana ikabafasha mu muhati bashyiraho wo kwirinda COVID-19.

Perezida Ndayishimye yari yaje kumva igitambo cya  Misa nk’uko asanzwe abigenza iyo yabonye umwanya.

Icyorezo  COVID-19 kimaze gufata indi ntera mu Burundi k’uburyo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byategetse ko abakozi bose bo mu Biro bya Perezida Ndayishimiye bagomba kujya bambara agapfukamunwa.

Nta gihe kinini cyari gishize Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu k’ubufatanye na Minisiteri y’ubuzima batangaje ko nta muturage uzongera guhabwa serivisi atambaye agapfukamunwa.

Bateze amatwi Misa

Yari yaje mu Misa na Madamu wa Angelique Ndayishimiye

Padiri ati: ” Nimuhane amahoro ya Kristo”

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version