Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuhungu Wa Idriss Déby Wayoboye Chad

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Abdelkerim Deby Itno uyobora ibiro bya Perezida w’Inama ya Gisirikare iyoboye Chad mu nzibacyuho, akaba n’intumwa ye yihariye.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37 ayobora Chad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwari ruhanganishije inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Mu gukomeza gushyira mu myanya ikomeye abantu bo mu muryango wabo wa hafi, Mahamat yagize murumuna we Abdelkerim Idriss Déby w’imyaka 29, umuyobozi w’ibiro bye, anamugira intumwa ye yihariye, ari na we wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Ntabwo hatangajwe ingingo abayobozi ku mpande zombi baganiriye, gusa guverinoma y’inzibacyuho ya Chad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu gihe ikomeje kureba uko yashyira igihugu ku murongo.

- Advertisement -

Perezida Déby Itno akiriho, muri Nyakanga 2019 yagize Abdelkerim umuyobozi wungirije w’ibiro bye. Ni umusore waminuje mu bya gisirikare, mu ishuri rikomeye rya West Point.

Ntabwo Abdelkerim afite izina rikomeye mu buyobozi, gusa muri Nzeri 2020 yayoboye intumwa za Chad zoherejwe guhura na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ngo baganire ku kuba bafungura ambasade ya Chad i Yeruzalemu.

Ku Cyumweru nibwo ubuyobozi bwa gisirikare (Transitional Military Council) buyoboye Chad, bwashyizeho guverinoma y’inzibacyuho. Igizwe n’abaminisitiri 40 n’ababungirije.

Iyo guverinoma iheruka kwiyemeza kugarura demokarasi mu gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera kuko bavuga ko habayeho kudeta (coup d’état) ya gisirikare.

Mahamat yahise anashyiraho minisiteri y’ubwiyunge mu gihugu, iyoborwa na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akaza kugirwa umujyanama wa Idris Déby mu 2019.

Perezida Déby yitabye Imana amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya perezida yo ku wa 11 Mata, ubwo yari amaze gutorerwa manda ya gatandatu, nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version