Imirenge Ibiri Yashyizwe Muri Guma Mu Rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko kubera imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kwiyongera cyane, imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi, yashyizwe muri guma mu rugo.

Ntabwo hatangajwe igihe iyo guma mu rugo izamara, gusa abakozi ba Leta n’abikorera muri iyi mirenge basabwe gukorera akazi kabo mu ngo guhera kuri uyu wa 6 Gicurasi.

Amabwiriza akomeza ati “Ingendo hagati y’imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo n’ibindi bice bihana imbibi nayo zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.”

“Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.”

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abasanzwemo COVID-19 ari abantu 70, bituma abamaze kwandura bose baba 25.421. Abasaga 93.2 ku ijana bamaze gukira.

Mu barwayi bashya babonetse, urebye ku turere dufite imirenge yashyizwe mu rugo, Gicumbi ifitemo 22 naho Karongi ni 13. Ni natwo turere turi imbere y’utundi.

Karongi imaze iminsi igaragaramo ubwandu bwinshi, aho nko ku wa Mbere bwo habonetsemo abanduye bashya 34 mu barwayi 58 babonetse uwo munsi.

Mu gihe iyo mirenge yashyirwaga muri guma mu rugo, ni nako indi itandatu yayikurwagamo nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu.

Iyo mirenge ni  Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara na Ruramba mu karere ka Nyaruguru.

Ni icyemezo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko yafashe “ishingiye ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya COVID-19 mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru, Gicumbi na Karongi.”

Mu mirenge yakuwe muri Guma mu rugo, insengero zahawe uburenganzira zemerewe gufungura zubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu agenga imikoreshereze y’insengero.

Inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu yemeje ko insengero zahawe uburenganzira bwo gukora zishobora kwakira abantu kugeza kuri 50% ugereranyije n’ubushobozi bwazo, bavuye kuri 30%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version