Kuri uyu wa Kabiri Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira uko umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi wahagarara.
Bivugwa ko iyo nama itari igamije gusimbura inzira zisanzwe, zashyizweho zigamije gukemura iki kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo zirimo ibiganiro bya Luanda byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Itangazo ryasohotse nyuma y’iriya nama riragira riti: “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande bireba bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe.
Ifoto yashyizwe hanze na Qatar, igaragaza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yicaye hagati ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe iburyo hari Tshisekedi.
Kagame na Tshisekedi bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.
Bshimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Qatar imaze kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi, aheruka ni aho iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara irimbanyije hagati ya Hamas na Gaza.
Mu mpera za Mutarama 2023, byari byatangajwe ko hari bube ibiganiro bihuje impande zombi muri Qatar gusa ntibyaba kuko DRC yanze kwitabira ku mpamvu z’uko ngo Qatar ari igihugu cy’inshuti ikomeye y’u Rwanda.
Mbere y’icyo gihe kandi nabwo Perezida Tshisekedi yari yanze guhura na Perezida Kagame nyuma yo kubisabwa na Macron w’u Bufaransa.
Icyakora muri iyo minsi Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari nabwo yavugaga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru gusa.