Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yahuriye Na Tshisekedi Muri Qatar 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yahuriye Na Tshisekedi Muri Qatar 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 March 2025 6:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira uko umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi wahagarara.

Bivugwa ko iyo nama itari igamije gusimbura inzira zisanzwe, zashyizweho zigamije gukemura iki kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo zirimo ibiganiro bya Luanda byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Itangazo ryasohotse nyuma y’iriya nama riragira riti: “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande bireba bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe.

Ifoto yashyizwe hanze na Qatar, igaragaza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yicaye hagati ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe iburyo hari Tshisekedi.

Kagame na Tshisekedi bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.

Bshimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Qatar imaze kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi, aheruka ni aho iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara irimbanyije hagati ya Hamas na Gaza.

Mu mpera za Mutarama 2023, byari byatangajwe ko hari bube ibiganiro bihuje impande zombi muri Qatar gusa ntibyaba kuko DRC yanze kwitabira ku mpamvu z’uko ngo Qatar ari igihugu cy’inshuti ikomeye y’u Rwanda.

Mbere y’icyo gihe kandi nabwo Perezida Tshisekedi yari yanze guhura na Perezida Kagame nyuma yo kubisabwa na Macron w’u Bufaransa.

Icyakora muri iyo minsi Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari nabwo yavugaga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru gusa.

TAGGED:featuredInamaIntambaraKagameQatarTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: RIB Isaba Abaturage Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Next Article Tugaruye Intambara Ikomeye Kuri Hamas- Netanyahu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Rwanda: Imirasire Igiye Gukoreshwa Mu Kuyungurura Amazi Yo Mu Ngo

Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi

Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ingabo Z’u Rwanda Zavuze Ku Musirikare Wazo Wafatiwe Mu Burundi

Rusizi: Inzu Y’Ubucuruzi Yakongotse Nta Bwishingizi

Kigali: Abarimo Umukobwa Bakurikiranyweho Gucuruza Urumogi

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Visit Rwanda Yageze Muri Basketball Ya Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Pyramids FC Yazanye Abakinnyi Bakomeye Bo Gutsinda APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?