Mu Rwanda
Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi 3 gutangira akazi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Ukuboza, 2020 Perezida Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ba Ambasaderi bagejeje impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni uhagarariye ubwami bwa Sweden Madamu Johanna Teague, uhagarariye Afurika y’Epfo Bwana Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa na Bwana Doudou Sow uhagarariye Senegal.
Madamu Johanna Teague yakoze mu mishinga ikomeye y’igihugu cye igamije iterambere mpuzamahanga cyane cyane mu kigo cy’Abanya Suwedi kitwa SIDA.
Yabaye kandi muri Bolivia akorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage, UNFPA.
Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa yabaye Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi w’Afurika y’Epfo guhera muri 2004 kugeza muri 2009. Nyuma yabaye Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’igihugu cye. Yakoze no mu zindi nzego z’ubuyobozi cyane cyane izifite aho zihuriye na politiki mu bucuruzi.

Perezida Kagame na Johanna Teague

Bwana Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa

Doudou Sow uhagarariye Senegal mu Rwanda ari kumwe na Perezida Kagame

Doudou Sow ubwo yajyaga guha Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Senegal mu Rwanda

Madamu Johanna Teague

Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa