Kuri uyu wa Gatandatu taliki 09, Nyakanga, 2022 Perezida Paul Kagame mu Biro bye yakiriye Abakuru b’Inteko z’Ibihugu bikoresha Igifaransa bamaze iminsi mu Rwanda mu Nama yabahuje.
Ni Inteko ya 47 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Francophonie, ibi bihugu bikaba biyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
This afternoon at Urugwiro Village President Kagame met with Speakers of @APFfrancophonie who are in Kigali for the 47th Plenary Session of the Parliamentary Assembly of La Francophonie (APF). pic.twitter.com/9nd9Lp0bqH
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 9, 2022
Ubwo yatangizaga imirimo y’abagize Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko zo muri Francophonie, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yabwiye abari bayitabiriye ko gufatanya hagamijwe ko abatuye ibihugu byabo bihaza mu biribwa ari imwe mu ngamba zatuma n’amahoro muri biriya bihugu aramba.
Yavuze ko iyo abaturage badafite ibiribwa bihagije, bishobora kuba intandaro y’imidugararo n’umutekano muke mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yababwiye ko guharanira ko amajyambere agera kuri bose kandi abaturage bakihaza mu biribwa, ari imwe mu ngamba zikomeye zituma amahoro arambye agerwa ho.
Si ukwihaza mu biribwa gusa bifasha mu kwimakaza amahoro arambye, ahubwo ngo no guha abaturage uburyo bwo kwigisha abana, ibikorwa remezo bicyegerezwa abaturage, urubyiruko narwo rugafashwa guhanga imirimo nabyo bifasha mu gutuma abaturage muri rusange batekana.
Icyo gihe Dr Ngirente yabwiye abari bamuteze amatwi ko ubutumwa yabazaniye ari ubwo yahawe na Perezida Paul Kagame ngo abuzanire.
Mu Ngaruka Zo Kutihaza Mu Biribwa Harimo No Guhungabanya Amahoro Mu Bantu
Inama yafunguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu bigize wa muryango byagira uruhare mu kwimakaza imiyoborere igamije amahoro arambye ku isi hose.