Kagame Yakiriye Hailemariam Desalegn

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ubu akaba ayobora Ikigo cy’Afurika gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kigo kitwa Africa Electronic Trade Group (The A-eTrade Group).

Yari kumwe na Mulualem Syoum nawe ufite inshingano muri kiriya kigo.

Desalegn yagiye mu Biro bya Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’ikoranabuhanga Madamu Ingabire Musoni Paola.

- Advertisement -

Ntahatangajwe ibyo bariya bayobozi baganiriye ariko ntihaburamo ubufatanye bw’u Rwanda na kiriya kigo mu kurufasha mu nzira y’ikorabuhanga rumazemo igihe.

Rushimirwa intambwe rwateye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho no mu myigire.
Rufite uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu kitwa Broadband.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version