Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we uyobora Sénégal Bassirou Diomaye Faye uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Biteganyijwe ko Faye azasura inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri ya Siporo kandi aganire n’abayobozi bazo.

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18, Ukwakira, 2025, Abakuru b’ibihugu byombi bazaganirira mu Urugwiro nyuma babone kuganira n’abanyamakuru.

Amakuru avuga ko hazasinywa amasezerano mashya y’ubufatanye hagati ya Kigali na Dakar yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru.

Mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Nyuma hakurikiye kugenderana hagati y’abayobozi mu bihugu byombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version