Ubusanzwe amazina ye ni Youssufu Akbar Niyonkuru ariko kugira ngo yamamare yiyise Kirikou Akili.
Ni umuraperi wo mu Burundi watangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kuzamura izina rye bitewe ahanini n’uko azi ibyo akora ndetse byaje gutuma akorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bo mu gihugu cye bakomeye witwa Big Fizzo.
Indirimbo ya mbere yayise Soma Number hari mu mwaka wa 2018.
Amashusho yayo amugaragaza ari muri kimwe mu bimoteri byo mu Burundi, akamwerekana kandi ari kumwe n’abandi bana baririmbana, yakuruye rubanda rwo mu Burundi atangira kwamamara atyo.
Mu mwaka wa 2019, yasohoye indi ndirimbo yise Washa, mu mwaka wakurikiyeho wa 2020( mbere y’uko COVID-19) izahaza igihugu cye, Kirikou Akili yasohoye indirimbo ebyiri yise ‘Inkuru yanje’ n’indi yise ‘Binua’.
Iyi yitwa Binua yayikoranye na Big Fizzo.
RFI Musique yigeze kwandika ko uyu muhanzi ukiri muto yavukiye i Ngozi, aba umwana wo mu muhanda kubera ubuzima butoroshye ariko aza gufashwa n’umuhanzi wo mu Burundi witwa Sat-B amushyira mu itsinda yise Bantu Bwoy.
Ubuzima butoroshye nibwo bwatumye amenya kwandika raps ze, abamukurikirana bakemeza ko azi ibyo akora kandi abikora neza.
Ugereranyije, wavuga ko umuziki we umaze gutera imbere, igisigaye kikazaba kuwusigasira ngo imyitwarire mibi itazawuhindanya.
Arashaka iki ku bahanzi b’Abanyarwanda?
Kirikou Akili ari mu Rwanda mu myiteguro yo gusohora indirimbo ye n’umuraperi Bushali, Yampano na Davis D.
Kuri iki Cyumweru kandi afite igitaramo azitabira kiswe “Let’s Celebrate” kizabera mu Mujyi wa Kigali.
Yaraye abwiye itangazamakuru ati: “Aba bose bari hano dukoranye byaba byiza, nk’umwami w’abana nanjye nkeneye ko abana bankunda [yavugaga Davis D].”
Mu mboni ze, gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kwamamara mu Rwanda n’iwabo mu Burundi.
Yakomoje ku ngaruka umubano mubi hagati y’u Rwanda n’Uburundi wagize no mu myidagaduro, avuga ko urukundo Abarundi bakundaga indirimbo z’Abanyarwanda mu myaka ishize rwagabanutse.
Avuga ko hari igihe umuziki w’Abanyarwanda wari warihariye isoko ryo mu Burundi.
Nubwo ku ruhande rw’Uburundi ari uko bimeze, abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje gukora umuziki ndetse batangije igitaramo bemeza ko ari ngarukakwezi kiswe Let’s Celebrate kizajya gihuriramo abahanzi bo muri ibyo bihugu byombi.