Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée, Lt Général Mamadi Doumbouya, watangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Uyu muyobozi yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Akaba aherekejwe n’umugore we witwa Lauriane Doumbouya.
Mbere y’uko ahaguruka aza mu Rwanda, Ibiro bye byari byanditse ko aje mu Rwanda mu rugendo rw’akazi n’ubucuti hagati ya Guinea n’u Rwanda.