Kagame Yakiriye Umujyanama Wa Sunak Mu By’Ubucuruzi

Kagame yakiriye mu Biro bye Lord Dolar Popat uyu akaba ari umujyanama wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak ushinzwe ubucuruzi.

Uyu munyacyubahiro ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ihuza u Rwanda n’Ubwongereza yitwa UK-Rwanda Forum yatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 29, Mutarama, 2024 ikazarangira kuri uyu wa Gatatu taliki 31 uku kwezi.

Ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu handitse ko Perezida Kagame yaganiriye na Lord Popat ku ngingo zireba ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwongereza mu nzego z’ishoramari kugira ngo bikomeze kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Ubwongereza ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize.

- Kwmamaza -

Baron Popat ni Umwongereza ufite inkomoko muri Uganda. Yavutse taliki 14, Kamena, 1953.

Mu Rwanda yazanye n’abandi bashoramari bagera ku 100 baje kwigira hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda aho babona Ubwongereza bwashora imari ndetse n’aho babona hashyirwa imikoranire muri uru rwego no mu zindi zakumvikanwaho.

Ubwongereza burashaka kureba aho bwakongera ishoramari ryabwo mu Rwanda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version