Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakomoje Ku Biganiro Yagiranye N’Ibigo Bikora Inkingo Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Kagame Yakomoje Ku Biganiro Yagiranye N’Ibigo Bikora Inkingo Za COVID-19

admin
Last updated: 12 April 2021 5:34 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro n’ibigo bikora inkingo za COVID-19, agaragaza ko bikenewe ko zitangira gukorerwa kuri uyu mugabane kugira ngo zibashe kugera kuri benshi.

Mu gihe nta muti wa COVID-19 uraboneka, inkingo ni zo zerekejwemo amaso ariko zikomeje kwiharirwa n’ibihugu bikize, ku buryo muri iki gihe kugira ngo ubone inkingo bidasaba gusa kuba ufite amafaranga yo kuzigura.

Magingo aya Afurika irimo gutekereza uburyo inkingo zamaze kwemezwa ku rwego mpuzamahanga zakorerwa no kuri uyu mugabane, kugira ngo ziboneke ari nyinshi.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko ubushake gusa budahagije ngo inkingo zigere kuri bose, ko ahubwo Afurika ikeneye kongera ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho bikenewe mu buvuzi.

Ni ibikorwa yavuze ko byashoboka binyuze mu bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera.

Ati “Mu byumweru bishize n’amezi nagize umwanya wo kuganira n’inganda zikora inkingo, by’umwihariko izikoresha uburyo bwa Messenger RNA (mRNA) bukoreshwa na Moderna na Pfizer. Twagiranye ibiganiro ndetse nabimenyesheje bamwe muri bagenzi banjye kuri uyu mugabane, ariko dushaka kubikomeza tukaganira n’abandi.”

“Hari ikigo gifite ubushobozi bwo kwifashisha ubwo buryo nk’uko Moderna na Pfizer babigenza, cyiteguye kubikora kandi gifite ubushake.”

Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo gikomeye ari uko ubwo buryo bwagera ku mugabane wa Afurika, bukunganira ubusanzwe bumenyerewe mu gukora inkingo.

Inkingo za Pfizer/BioNTech na Moderna zakoranywe ikoranabuhanga rishya, rishingiye ku karemangingo kazwi nka Messenger RNA cyangwa mRNA. Ziha umubiri ubushobozi bwo gutahura virus ndetse ukubaka ubushobozi bwo kuyirwanya.

Bitandukanye n’uburyo bumenyerewe bwifashisha virus ifite intege nke cyangwa yapfuye (adenovirus). Iyo umuntu atewe urwo rukingo, abasirikare b’umubiri babona amakuru ahagije kuri virus ya SARS-CoV-2, ku buryo iyo umuntu ayanduye umubiri uba warubatse uburyo bwo kuyirwanya.

Ubu buryo bwa kabiri nibwo bwifashishijwe mu gukora inkingo za AstraZeneca na Johnson&Johnson.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ko uburyo bwombi bushobora gukoreshwa muri Afurika, bukunganirana bunyuze mu bufatanye bw’ibihugu n’ibigo.

Yatanze urugero ko bene ubu bufatanye bushobora gutanga umusaruro, yifashishije urugero rw’ibirimo kuba muri Afurika y’Epfo, aho mu Uguhyingo 2020 ikigo gikora imiti cyo muri icyo gihugu Aspen Pharmacare Holdings Ltd. cyagiranye amasezerano n’uruganda rwa  Johnson & Johnson yo gukora urukingo rwayo rwa COVID-19.

Ayo masezerano yatumye J&J yemerera Aspen gukoresha ikoranabuhanga ryayo mu gukora urukingo rwa Johnon & Johnson, aho kugira ngo rukomeze gukorerwa gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urwo ruganda rukorera muri Port Elisabeth rwahise runashorwamo miliyoni $184.2, aho byitezwe ko ruzashyira ku isoko inkingo za mbere mu mezi atatu ari imbere, rukazajya rukora inkingo nibura miliyoni 300 ku mwaka.

Perezida Kagame yavuze ko isoko rusange rya Afurika riheruka gutangizwa, ari ikintu gikomeye cyatuma ishoramari nk’iryo ryitabirwa kuri uyu mugabane.

Perezida Tshisekedi uyoboye AU yari muri iyi nama
Ngozi Okonjo Iweala uyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi
Dr Tedros uyobora WHO na we yitabiriye iyi nama
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko igihugu cye gifite ingero z’ibishoboka

TAGGED:COVID-19featuredInkingoJohnson & JohnsonModernaPaul KagamePfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverineri Wa Kivu Y’Amajyaruguru Yari Yicishijwe Umuhoro
Next Article Guverinoma Nshya Ya RDC Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?