Kagame Yakomoje Ku Burangare Bw’Abayobozi Bwatumye Inyamaswa Zica Inka Muri Gishwati

Nyuma yo kwikira indahiro z’abayobozi bari bamaze iminsi bashyizwe mu nshingano ku rwego rw’igihugu, Perezida Kagame yanenze Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi bamenye ko hari inyamaswa yica amatungo muri Ishyamba rya Gishwati Mukuru ariko ntibagire icyo bakora, yabibabaza bakamusubiza ko bagiye kugira icyo bakora.

Taarifa yabaye iya mbere mu gutangaza ko hari inyamaswa y’amayobera yibasira amatungo cyane cyane imitavu mu Turere twa Nyabihu, Ngororero na Rutsiro.

Icyo gihe hari mu Ukuboza, 2021.

Mu Bice Bituriye Pariki Ya Gishwati-Mukura Hadutse Igikoko Cy’Amayobera

- Advertisement -

Abaturage bo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu bavuga ko hari igikoko gituruka muri Pariki ya Gishwati-Mukura kica inyana zabo. Kugeza ubu kimaze kwica izirenga enye kandi inyinshi ziba ari imitavu.

Inama yo kwiga iki kibazo yarangiye bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko.

Amafoto y’inyana nto zishwe n’iriya nyamaswa yabaye inshoberamahanga yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’Icyumweru gishize.

Umwe muri bariya baturage utuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro yari yabwiye Taarifa ko we na bagenzi be bafite impungenge z’uko kiriya gikoko bizarangira kishe n’umuntu niba inzego z’umutekano zitabatabaye hakiri kare.

Nyuma y’aho nabwo hari indi nkuru twanditse abaturage batakamba ngo Leta ireba  uko izo nyamaswa zakwica cyangwa zikigizwayo.

Bavugaga ko kiriya ‘gikoko cy’amayobera’kigiye kumara imitavu y’inka zabo.

Ikibabaje ni uko icyo gikoko cy’amayobera nyuma yaho cyakomeje  kwica inka z’abaturage.

Inama yo kwiga iki kibazo yabaye nyuma y’uko iriya nkuru ibaye kimomo, yarangiye bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko.

Igihe cyarageze ubuyobozi bw’ibanze bukorana inama n’abaturage bufatanyije n’ubw’umutekano mu turere ishyamba rya Gishwati rikoraho ndetse icyo gihe hari n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ry’u Rwanda, RDB.

Nyuma ariko iki gikoko cyakomeje kwica amatungo.

Tugarutse ku ijambo rya Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi barimo Minisitiri mushya w’ibikorwaremezo n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Perezida Kagame yanenze abayobozi baba ab’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego kuba barirengagije nkana ibya kiriya kibazo kandi bakamwemerera ko bakizi guhera mu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame ati: “Ejo bundi abaturage baratakamba ngo inyamaswa zabamariye amatungo, mfata telefoni mpamagara Polisi mbabaza iby’izo nyamaswa bati twabibonye, ibi byanditswe bimaze igihe, ibi mwari mubizi n’igihe cyose bimaze, rwose nta soni bati: twari tubizi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko yabajije abo mu mutekano bamusubiza ko bagiye kugira icyo bakora, ababwira ko icyo ababaza atari icyo bagiye gukora ahubwo ari icyo bakoze cyangwa batakoze bakamubwira n’impamvu.

Perezida Kagame yanenze abayobozi bamenye kiriya kibazo bakakirenza ingohe kugeza ubwo inka z’abaturage zishwe n’inyamaswa  kugeza ubwo bibaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru yagarutse ku zindi ngingo zirimo uko u Rwanda  rubanye n’amahanga ya hafi yarwo avuga ko bidatinze u Rwanda n’u Burundi bizasubira kuba neza nk’uko byahoze ariko aburira abantu bose baba bagifitiye u Rwanda umugambi mubi ko bazabona akaga kuko iminsi yabo irabaze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version