Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakomoje Ku Bwicanyi Buri Mubashakanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kagame Yakomoje Ku Bwicanyi Buri Mubashakanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2025 3:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kagame asaba abayobozi gukorana bagakosora ibitagenda neza mu mibanire y'Abanyarwanda muri rusange
SHARE

Perezida Kagame Paul yavuze ko aho urugomo rugeze mu bashakanye ari ikibazo gikomeye kuko usanga umugore yica umugabo, umugabo nawe bikaba uko kandi batamaranye kabiri!

Yabwiye abari baje mu masengesho yo gusengera igihugu aba muri buri ntangiriro z’umwaka ko ajya ahabwa raporo n’abayobozi ba Polisi z’ibyaha, agasanga bimaze gufata indi ntera.

Kagame asanga ubundi abantu bashakana ngo bagirirane akamaro ndetse babyare bungure umuryango n’igihugu.

Ikibabaje ariko ni uko imibare yerekana ko icyo baba barashakaniye kitamara kabiri, bagatangira kubana nabi, ndetse bakanicana.

Ati: “Dukwiye gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bigacika. Iyo ubona umubare w’abana bashakanye ejo bundi b’imyaka umwe 29 undi 25 bashakanye, n’uwa 30 aba akiri muto, ibyo bashakaniye ntabwo ari intambara, ntabwo ari ukurwana hagati yabo buri munsi. Bashakanye ngo bagire umuryango, utuze, bagire amahoro ndetse umere neza ugende ukura.”

Inkiko zigaragaza ko imanza zakiriwe mu mwaka wa 2023/2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ari izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko ari dosiye 2833.

Kagame avuga ko ikibazo gishobora kuba kizamura ayo makimbirane ari ugukoresha ibiyobyabwenge.

Indi mpamvu avuga ko ikomeye ari uko buri wese mu bashakanye aba ashaka ko ibyo avuga ari ko ‘kuri’, aho gucira bugufi mugenzi we.

Kutava ku izima bituma kumvikana bibura, amahane akazamuka.

Yagarutse kandi ku burere buke bugaragarira mu rubyiruko rw’ubu rusigaye rushyira amafoto cyangwa amashusho yarwo rwambaye ubusa, akibaza akamaro rubikuramo.

Asanga ubusa berekana ku mbuga nkoranyambaga buba bwerekaba ubusa buri mu mutwe wabo, akemeza ko ibyo bidakwiye kurengerwa ngo abantu babifate nk’ibisanzwe.

Kagame yasabye abayobozi mu ngeri zose gufatanya bakarwanya ko abana b’u Rwanda batakaza uburere igihugu kikabura isura nyarwanda.

Ati: “Abayobozi haba mu madini, haba muri Leta ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu mu miryango hanze. Turebe hirya tuvuge ngo tubyihorere bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?”

Kagame asaba abayobozi gukorana bagakosora ibitagenda neza mu mibanire y’Abanyarwanda muri rusange

Asaba ko abayobozi bakwiye kumva ko kugira igihugu gitekanye kandi gifite abantu bafite ishema ari inshingano zabo na buri Munyarwanda wese.

TAGGED:AbagaboAbagoreAbashakanyeAmadinifeaturedKagameUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yabwiye Abadipolomate Ko Guhana U Rwanda Ari Ngombwa 
Next Article Musanze: Imbogo Zatorotse Pariki y’Ibirunga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?