Guverinoma ya Sudani y’Epfo ivuga ko ibikenewe kugira ngo amatora y’Umukuru w’igihugu akorwe mu mutuzo no mu mucyo bitarabona bityo ko adashoboka.
Ni inshuro ya gatatu ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo butangariza amahanga ko amatora ayo ari yo yose adashoboka, ko kuyategura byaba ari ukwigerezaho.
Abayobozi b’iki gihugu mu minsi mike ishize barahuye basesengura niba ayo matora ashoboka, baza gusanga bidashoboka babimenyesha Akanama gashinzwe amahoro ku isi mu Muryango w’Abibumbye.
Bivuze ko Guverinoma iriho muri iki gihe ari yo izakomeza na nyuma y’italiki 22, Nzeri, 2024 ubwo manda yayo izaba irangiye.
Amatora muri Sudani y’Epfo yari ateganyijwe Taliki 22, Ukuboza, 2024.
Gutangaza ko amatora atakibaye ku italiki yari yaremeranyijweho byakozwe nyuma y’inama yatumijwe na Perezida Kirr yitabirwa naba Visi Perezida batanu barimo na Riek Machar.
Amasezerano y’amahoro yasinywe mu mwaka wa 2018 niyo yari yarateganyije ko mu mpera za 2024 ari bwo amatora azakorwa.
Nyuma yo gusesengura uko ubukungu bwifashe, uko ubumwe bw’abaturage buhagaze n’uburyo inkunga yaturuka hanze yaboneka, ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo byasanze ayo matora atashoboka muri iki gihe.
Sudani y’Epfo ni igihugu gituranye na Sudani, Ethiopia, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Uganda, Kenya na Repubulika ya Centrafrique.
Abayituye bavuga indimi zirenga 60 ariko izikomeye ni Icyongereza nk’ururimi abantu bigamo, Dinka, Nuer, Bali n’izindi.
Taliki 9, Nzeri, 2011 nibwo iki gihugu cyabonye ubwigenge kiba igihugu kikiri gito mu by’ubuyobozi kugeza ubu mu byemewe n’Umuryango w’Abibumbye.
Ubwo bwigenge bwabonetse nyuma y’intambara yamaze igihe kirekire Abirabura bo muri Sudani barwana n’Abarabu ngo bigenge.
Icyakora nyuma yo kwigenga, abaturage ba Sudani y’Epfo ntibahise babona amahoro kuko intambara hagati y’abashyigikiye Salva Kirr n’abari bashyigikiye Riek Machar wari Visi Perezida we mu mwaka wa 2013 bahise basakirana intambara iba irarose.
Iyo ntambara yamaze imyaka irindwi( 2013-2020).
Imishyikirano itandukanye yarabaye iza kuvamo amasezerano y’amahoro hagati y’impande zarwanaga.
Imibare yo mu mwaka wa 2024 ivuga ko iki gihugu gituwe n’abantu 12,703,714 batuye ku buso bwa 644,329 km2
Nicyo gihugu cya mbere gikennye ku isi kuko umuturage wacyo ku mwaka yinjiza $ 326 ni hafi Frw 400,000.
Nubwo abayituye bakennye gutyo, Sudani y’Epfo ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi cyane.
Ibikomoka kuri petelori biri muri Sudani y’Epfo bikubye inshuro enye ibiri mu butaka bw’umuturanyi wo mu Majyaruguru, Sudan.
Ni igihugu cya gatatu kibifite ku bwinshi mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ni nyuma ya Nigeria na Angola.
Ubushinwa nicyo gihugu cyashyiye menshi mu gucukura ibikomoka kuri Petelori biri mu butaka bwa Sudani y’Epfo.
Ibikomoka kuri Petelori bigize 90% by’ubukungu bwose Sudani y’Epfo ishingiyeho.