Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’Imanza Zitinda

Perezida Paul Kagame yabwiye abacamanza ko bidakwiye ko ruswa ikomeza kugaragara muri uru rwego rw’ubutabera kandi abacamanza n’abandi barukoramo bagakora uko bashoboye imanza zagejejwe mu nkiko zigakatwa.

Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu nama mpuzamahanga iri guhuza abacamanza bo mu Muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza iri kubera i Kigali.

Kagame yabasabye gushyira hamwe imbaraga bakungurana ibitekerezo by’uburyo imanza zajya ziburanwa zikava mu nzira kandi abibutsa ko n’ubutabera bugamije kurengera ibidukikije bukenewe mu isi ya none.

Yasabye abacamanza kwibuka ko iyo imanza zitinze bidindiza ubutabera, bityo uwari ukwiye kurenganurwa akabihomberamo.

Ati: “Ndabasaba gukoresha uru rubuga mukaganira ku kibazo cya ruswa gikomeje gukura mu butabera n’imanza zitinda. Ubunyamwuga bw’urwego rw’ubutabera bushingira ku cyizere abaturage barufitiye.”

Kuri we, imikorere myiza y’ubutabera niyo ituma urwo rwego gucyemurira abarugana ibibazo.

Avuga ko ubutabera bukora neza bubera abantu uburyo bwo kwizera ko bari mu gihugu giha buri wese amahirwe angana n’ay’undi.

Ushingiye kuri raporo ngarukamwaka itangwa n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa Transparency International Ishami ry’u Rwanda, mu Rwanda urwego rw’ubugenzacyaha nirwo rufite abakozi bafatiwe muri ruswa kurusha izindi nzego zikora mu butabera.

Nyuma ya RIB hakurikiraho Ubushinjacyaha bufite abakozi bakiriye ruswa iri ku mpuzandengo ya Frw 200,000 naho ubucamanza bukagira abakozi bakiriye iri ku mpuzandengo ya Frw  153,000.

Raporo ivugwamo iyo mibare ni iyitwa Rwanda Bribery Index.

Mu mafaranga y’u Rwanda  4,527,000 yatanzwe n’abantu 16  nka ruswa agera kuri  Frw 3,860,000 ni iy’abasabaga ko ababo bari bafungiwe muri za kasho bafungurwa.

Iyo raporo kandi igaragaza ko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda naryo riri imbere mu kugaragaramo ruswa kuko ryihariye 16.4%.

Inama iri kubera i Kigali yahurije hamwe ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga barenga 20 n’abacamanza bo kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze.

Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45.

Bazigira hamwe uko ubucamanza burengera ibidukikije bwarushaho gutezwa imbere, baganire no ku bindi bibazo byugarije urwego rw’ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version