Kagame Yanenze Urubyiruko Rwica Ikinyarwanda Nkana

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kureka kugoreka Ikinyarwanda nkana. Avuga ko bibabaje kuba hari urubyiruko rufata Ikinyarwanda rukakivanga n’Ikirundi, Ikigande, Ikinyecongo n’izindi ndimi.

Avuga ko abantu bakuru cyane cyane abanyamakuru  n’abandi bagombye kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda Ikinyarwanda kizima, ariko uvuga ururimi rw’amahanga akaruvuga ariko ntavangire Ikinyarwanda.

Kagame yavuze ko na kera akiri mu nkambi y’impunzi muri Uganda ababyeyi be bavugaga Ikinyarwanda ariko we ngo yakundaga kugikurikirana kuri Radio Rwanda binyuze mu kumva ‘Wari uzi ko’.

Ati: “ Kera nkiri umwana ndi impunzi, njye uko nize Ikinyarwanda usibye ababyeyi hari n’ahandi twigiraga  Ikinyarwanda. Icyatumye menya Ikinyarwanda hari gahunda yahitaga kuri radio Rwanda yitwaga Wari uzi ko”.

- Advertisement -

Binyuze muri Wari uzi ko, ngo Perezida Kagame yigeze kumviramo ko burya inyabarasanya ivura igikomere.

Ndetse ngo yigeze no kuyivuza mu mwaka wa 1982 ubwo yari akomeretse ari ku rugamba.

Ngo yisize inyabarasanya yizirikisha ikirere kandi arakira.

Ahera kuri ibi asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwiga no kumenya ururimi rw’igihugu cyabo n’umuco w’Abanyarwanda muri rusange.

Perezida Kagame avuga ko mu rubyiruko habamo bamwe batazi Ikinyarwanda kubera impamvu zitabashingiyeho ariko akanenga abakica nkana.

Yaboneyeho no gukebura abanyamakuru nabo badakoresha Ikinyarwanda aho gikwiye gukoreshwa bya nyabyo.

Abajijwe niba azashyira amafaranga mu kwigisha Abanyarwanda Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko bibaye ari ibintu biri gukorwa, uwo ari we wese yashyiramo amafaranga akabitera inkunga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version