Rwanda: Abigaga Ubumenyi Ngiro N’Imyuga Bagiye Gutangira Ibizamini

Kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Kamena, 2024, abanyeshuri 26,482 barimo abahungu 14,506 n’abakobwa 11,976 barangije amashuri  yisumbuye mu masomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro baratangira ibizamini ngiro bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, nicyo cyatangaje iby’ibi bizamini.

Itangizwa ry’ibi bizamini rirabera ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamirambo muri Nyarugenge ya Kigali ndetse n’i Rwamagana ku bitaro by’aka Karere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa Claudette Irere niwe ubitangiriza i Nyamirambo mu gihe i Rwamagana hajya mugenzi we muri Minisiteri y’ubuzima Dr, Yvan Butera.

I Rwamagana ho Butera arahatangiza ibizamini byagenewe abaforomo ngo harebwe niba ubumenyi bahawe muri gahunda yiswe Associate Nursing Program( ANP) bwarabacengeye.

Intego ni ukureba niba abo bose barize ibintu bakabyumva, bakaba babifitiye ubumenyi n’ubwitange byo kubikora neza mu nyungu z’ababagana n’izabo by’umwihariko.

Ibigo 330 by’imyuga n’ubumenyi ngiro nibyo byigiwemo n’abanyeshuri 26,482, bakaba bari buze guhabwa ibizamini n’abantu 4,183.

Ibyo bizami birakorerwa mu bigo 203 hirya no hino mu Rwanda.

Abaforomo bo barakorera mu bigo bikurikira: Ibitaro bya Gahini, ibya Kabutare, Ibya Kibogora, ibya Kigeme, ibya Remera Rukoma n’ibya Ruhengeri, ndetse n’ibya Rwamagana nk’uko twabitangiriyeho haruguru.

Kugeza ubu nta mibare Taarifa yahawe ivuga ku banyeshuri bafite ubumuga bari bwitabire ibi bizami…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version