Kagame Yasabye Abapolisi Kuzibukira Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Perezida Kagame asaba abapolisi kwiyoroshya.

Ubwo yakiraga indahiro y’abapolisi 436 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police, Perezida Paul Kagame yababwiye ko mu byo bazakora byose bagomba kuzazibukira ruswa, ahubwo bagahugukira kumenya no gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha.

Yababwiye ko baramutse bicishije bugufi mu kazi bakora, ntacyo byabatwara, bagahora bazirikana ko ibyo bashinzwe buri gihe biba bigomba kugirira Abanyarwanda akamaro.

Avuga ko ibyo hamwe n’ibindi birebana n’akazi kabo ari byo bizatuma abaturage bahora babafitiye icyizere.

Perezida Kagame yashimiye Polisi ko imaze imyaka 25 imaze ikora akazi ko kurinda Abanyarwanda n’ibyabo kabaye indashyikirwa

Yashimye abari muri polisi muri iki gihe n’abayihozemo ku bwitange bwabo bakoranye ngo Abanyarwanda babeho batekanye mu cyubahiro cyabo n’agaciro bibakwiye.

Kagame kandi yavuze  kandi ko ubwitange bw’abapolisi bo mu Rwanda bugaragarira no mu mahanga aho bahorejwe gucunga amahoro.

Yabibukije ko ibyo abakorera uru rwego bageraho byose, biterwa no gukorana neza n’abaturage ahanini.

Yavuze ko burya Abanyarwanda bose bafite ubushake bwo gukomeza kurinda u Rwanda n’iterambere ribahuza, gusa avuga ko kugira ngo ibyo bizakomeze, ari ngombwa kuzirikana ko imiterere n’umutekano  muri iki gihe bihinduka bitewe n’uko ibyaha bikorwa mu buryo bugoye no kubikurikirana bigahindagurika kandi bikambuka imipaka.

Ati: “Ibyo bizasaba ko Polisi igendana n’igihe ntisigare inyuma. Gukumira ibyaha bitaraba ni uburyo nyabwo Polisi y’u Rwanda igomba kuzakomeza gukoresha.”

Perezida Kagame yabwiye abarangije kuba ba ofisiye bato muri Polisi ko ibyo bize bizabafasha kumenya gushishoza, kwanga ruswa, no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

IGP Felix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda yashimye uruhare Perezida wa Repubulika yagize mu gutuma uru rwego rwiyubaka, avuga ko rwavuye kure, ariko aho rugeze ari heza, gusa ahazaza kazaba heza kurushaho.

Ati: “ Mwatubereye icyitegererezao mu guhangana n’imbogamizi z’uko gucunga umutekano muri iki gihe bisaba imbaraga zidasanzwe.”

Yavuze ko mu myaka 25 ishize, Polisi yakoranye bya hafi n’abaturage n’abandi bafatanyabkorwa barimo inzego z’indi z’umutekano w’u Rwanda n’abo muri polisi z’ahandi.

Namuhoranye avuga ko ari ngombwa ko Polisi ikomeza kurushaho gucunga umutekano mu gihe kiri imbere, abayigize bagahora bibuka ko Perezida yabasabye ko bagomba gukora ku buryo buri Muturarwanda abaho adafite ikibazo k’umutekano we.

Ati: “ Twashingiye umutekano ku muturage. Uruhare rwo kwicungira uumutekano ku muturage ni ihame rihoraho.”

Nawe yemera ko muri iki gihe ibyaha bihindura isura kandi n’ikoranabuhanga riri mu bikoreshwa ngo uhungabane, bityo ngo na Polisi yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ngo itahure ibyo byaha, ikurikirane n’ababikekwaho.

Yatanze urugero ko ibisambo bisigaye bikoresha ikoranabuhanga bikiba banki, bityo Polisi izakomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka mu ikoranabuhanga ngo ihangane nabo.

Amahugurwa no kunoza imikorere nibyo bizafasha urwo rwego guhangana n’abica amategeko.

Umuyobozi w’ishuri rya  Gishari abo bapolisi baherewemo amasomo,  Commissioner of Police Mujiji Rafiki yavuze ko bose hamwe ari 436 barimo ab’igitsina gabo 327 n’ab’igitsina gore 109.

Muri bo,  abantu 124 barangije kaminuza icyiciro cya kabiri mu masomo baherewe mu ishuri rikuru rya Polisi iri i Musanze, ikindi cyiciro kikabamo abantu 172 bari basanzwe ari abapolisi bato, Abanyarwanda bakaba 63 n’abandi babiri baturutse Seychelles, hakaba kandi abantu 86 baje muri ayo mahugurwa bavuye mu buzima bwa gisivili.

Muri abo 86, harimo abantu 50 baturutse kandi mu rwego rw’iperereza n’umutekno, NISS, n’abandi 20 bavuye mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Hari n’abandi bane barimo babiri bo muri Seychelles n’abandi babiri baturutse mu Misiri.

Bize amasomo abakomeza ingingo, abongerera ubushobozi mu kazi kabo no kugira imyitwarere iboneye izatuma basohoza neza ibyo bazashingwa.

CP Rafili Mujiji nawe yasabye abapolisi kuzarangwa n’umurava nikinyabupfura aho bazaba bari hose.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *