Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yasabye Abasenateri Kudategereza Ko Ibibazo By’Abaturage Bicishwa Ku Mbuga Nkoranyambaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yasabye Abasenateri Kudategereza Ko Ibibazo By’Abaturage Bicishwa Ku Mbuga Nkoranyambaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2024 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kagame ubwo yakiraga indahiro z'abagize Sena y'u Rwanda
SHARE

Mu ijambo yavuze ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri 20 barahiriye inshingano muri manda ya kane, Perezida Kagame yabasabye gushyira imbaraga mu kumenya uko abaturage babayeho bitabaye ngombwa ko babisoma ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko muri manda yabo bakwiye kuzakora uko bishoboka kose abaturage b’u Rwanda bakagerwaho n’iterambere kuko ntawe ukwiye gusigara inyuma.

Kagame yavuze ko inzego zose zikwiye kujya zimenya uko Abanyarwanda babayeho, ibibazo byabo bigakemurwa.

Avuga ko mu kumenya amakuru y’uburyo babayeho, ari byo byatuma bakemura ibibazo byabo bitabanje guca mu mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Ndabasaba rero cyane gukurikirana , ibintu byo kujya tubona ibibazo by’abaturage no mu byaro hirya, ibyiza ni uko twabonye internet, dufite ikoranabuhanga, dukwiye kujya tumenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze mu mbuga nkoranyambaga, ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati: ‘ Ariko mwadutabaye, Mutabare ahangaha muri aka Karere, muri uyu Murenge ko ibintu bitameze neza”.

Perezida Kagame avuga ko ibintu bidakwiye kugera aho ngaho.

Yavuze kandi ko umutungo w’Abanyarwanda ari muke, ko bakwiye kuwucunga neza ntibawusesagure.

Ndetse ngo niyo baba bafite byinshi, ntibakwiye kubisesagura ahubwo bakwiye kubicunga neza ngo bizagirire benshi akamaro.

Manda ya Sena ya kane igizwe n’Abasenateri 26 barimo abagore 14 n’abagabo 12.

Muri bo abagera kuri 20 baherutse gutorwa mu gihe abandi batandatu bazarangiza manda yabo taliki 26, Nzeri, 2025.

TAGGED:AbasenateriAbaturagefeaturedImbuga NkoranyambagaKagameSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sen Kalinda Yongeye Gutorerwa Kuyobora Sena Y’u Rwanda
Next Article Gatsibo: Baravugwaho Kwiba Ibiribwa By’Abanyeshuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?