Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yashimiye Abana Batahanye Imidali Mu Irushanwa Nyafurika Ry’Imibare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yashimiye Abana Batahanye Imidali Mu Irushanwa Nyafurika Ry’Imibare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 August 2024 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Biro bye, Perezida Kagame yakiriye abana b’Abanyarwanda baherutse gutahana imidali myinshi irimo n’uwa zahabu bakuye mu marushanwa yo kumenya imibare bahatanagamo n’abandi baturutse mu bihugu 27 by’Afurika.

Kagame yababwiye ko u Rwanda rubishimira kandi ko rushaka ko bakomereza aho, bakazazana imidali nk’iyo myinshi bavanye mu kurushanwa no muzindi siyansi.

Yabibukije ko gutsindira imidali byerekanye ko bashobora guhanga udushya dufitiye u Rwanda akamaro.

Asanga ibisubizo abo bana bashobora gutanga baramutse bakomeje gushyira imbaraga muri siyansi n’imibare ari byinshi kandi byagirira akamaro na Afurika.

Ati: “ Kuba mwabonye uyu mudali byerekana ko mushobora kubona n’indi mu zindi siyansi bikagirira igihugu cyanyu akamaro ndetse na Afurika”.

Kagame yasabye aba bana kuzakomeza inzira barimo

Yabwiye abo bana bakiri bato ko ubushobozi bifitemo budakwiye guhagararira aho, ahubwo bakwiye kubuzamura kubera ko bari gukurira mu gihugu kibibafashamo binyuze mu kubaha uburyo buboneye bwo kwiga.

Bityo Kagame asanga abo bana bakwiye  kubishyiramo imbaraga bagakoresha igihe cyabo n’ubundi buryo bwose kugira ngo bige kandi batsinde.

Umwana watsindiye umudali wa zahabu witwa Denys Prince Tuyisenge avuga ko kuba yarawutsindiye byamuteye umurava wo gukomeza kwiga.

Ati: “ Gutsindira umudali wa zahabu byanteye imbaraga zo gukomeza kwiga cyane”.

Tuyisenge afite inzozi zo kuzaba umuhanga uhanga ibintu bifite akamaro abantu bifashisha bya buri munsi abo bita ‘Engineer’.

Uyu mwana avuga ko gukomeza kwiga imibare cyane ari byo bizatuma agera ku nzozi ze kuko asanga imibare ari inkingi yabyo.

Uretse umudali wa zahabu, abo banyeshuri bose hamwe uko ari batandatu batsindiye umudali w’umuringa( silver) n’imidali itatu y’ubutare( bronze).

Abana bitabiriye iri rushanwa batahanye imidali myinshi

Irushanwa bari bitabiriye ryitwa Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO) 2024, ryabereye muri Afurika y’Epfo ryitabirwa n’abanyeshuri bavuye mu bihugu 27 by’Afurika.

Igihugu cyabaye icya mbere mu irushanwa ryo mu mwaka wa 2024 ni Maroc yakurikiwe na Afurika y’Epfo u Rwanda ruza ari urwa gatatu.

Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi yitwa African Institute of Mathematical Sciences( AIMS), isanzwe ifatanya na Minisiteri y’uburezi haba mu Rwanda cyangwa ahandi muri Afurika mu guhitamo abanyeshuri bazi imibare kurusha abandi kugira ngo bazahiganwe, abatsinze bazajye mu irushanwa rya nyuma babihemberwe.

Abatoranyijwe bahurizwa hamwe bagakora amarushanwa y’ijonjora akorwa inshuro eshatu hagatoranywamo abanyeshuri 23 bazahagararira ibihugu byabo mu marushanwa ya nyuma.

Bahura baturutse mu bice bitandukanye by’Umugabane w’Afurika.

Ku byerekeye u Rwanda, intsinzi y’abanyeshuri barwo yateguwe kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 mu marushanwa y’ubuhanga mu mibare yahuje abanyeshuri bo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba yiswe East African Mathematical Olympiad (EAMO).

Icyo gihe nibo babaye aba mbere mu bihugu umunani bigize uyu Muryango.

Abatsinze bahise batangira guhatana mu irushanwa ryiswe International Mathematical Olympiad (IMO), baryungukiramo uko bakwitwara mu marushanwa manini kurushaho.

Aho niho bakuye ubundi bumenyi mu mibare no mu myitwarire yabafasha kuzahangana ku irushanwa rya nyuma ari naryo batsindiye muri Afurika y’Epfo bakahakura umudali wa zahabu.

Mu minsi micye ishize, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press,byanditse ko umudali wa zahabu ugenerwa abitabira imikino olimpiki uba ufite agaciro ka $37,500  naho uw’umulinga( silver) ukaba ufite agaciro ka $22,500 mu gihe uw’ubutare( bronze) uba ufite agaciro ka  $15,000.

Nubwo agaciro k’umudali wa zahabu n’indi midali bariya bana b’Abanyarwanda batahanye gashobora kuba katangana n’ak’umudali wa zahabu uhabwa abakinnyi b’imikino olimpiki, ntawabura kuvuga ko iyi midali ihenze mu madolari.

Icy’ingenzi cyane cyane ni intsinzi.

TAGGED:AbanaAfurika y'EpfofeaturedImibareIrushanwaKagameUmudaliZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Yatunganyije Ahantu 74 Izacukura Ibikomoka Kuri Petelori
Next Article Umunyarwandakazi Yegukanye Umudali Wa Zahabu Mu Kwiruka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?