Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yashyikirijwe Raporo Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Kagame Yashyikirijwe Raporo Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2021 7:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye raporo yakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku nyandiko z’abategetsi b’icyo gihugu muri iyo myaka.

Iyi raporo yiswe “France, Rwanda and the Genocide Against the Tutsi, Kagame yayishyikirijwe na Vincent Duclert, impuguke mu mateka yari iyoboye komisiyo y’ abantu 13 bakoze iyo raporo, bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2019.

Ni raporo ifite paji zirenga 1000, yakozwe nyuma yo gusoma inyandiko zirenga 8000.

Igaragaza neza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko ikarenga igashyigikira “buhumyi” leta y’u Rwanda icyo gihe.

Igaragaza ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, nubwo itemeza ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso bibihamya.

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yashimye iyo raporo yakozwe na Duclert na bagenzi be 12 mu myaka ibiri ishize.

Icyo gihe yavuze ko nubwo bazakenera kuyisoma, hari bimwe bizwi yagaragaje.

Yavuze ko igaragaza uburyo “Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko jenoside yo kurimbura abatutsi yarimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

Kagame yakomeje ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza kubatera inkunga kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa mu nyungu za politiki z’u Bufaransa, nuko ubuzima bw’abanyarwanda buba ikintu gikinirwaho.”

“Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Binerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi.

Ati “Ibyo tumaze kubona hashingiwe ku mirimo yakozwe n’abantu bashyizweho bijyanye n’ibyakorwaga mu Bufaransa, ibyavuyemo bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.”

Perezida Macron aheruka kwemeza ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bufungurirwa abantu bose, mu kurushaho gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.

Icyemezo cyatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.

Perezida Kagame hamwe na Vincent Duclert


TAGGED:featuredJeannette KagameKwibuka 27Prof Vincent Duclert
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Byagenze Abafaransa Bahungisha Umuryango wa Habyarimana, Bakirengagiza Abicwaga
Next Article Umuraperi DMX Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?