Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko aherutse kuganira n’ubuyobozi bushya bwa Syria buyobowe n’abarwanyi b’umutwe Hayat Tahrir al-Sham( HTS).
Ni umutwe Amerika yari isanzwe yita uw’iterabwoba.
Blinken yavugiye muri Jordan ko Amerika yaganiriye n’abayobozi b’uriya mutwe kugira ngo barebe uko Syria yagira ubuyobozi buhamye, kandi ntihinduke isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba ishaka gutegeka.
Yabivuze nyuma y’inama yagiranye na bagenzi be bo mu bihugu by’Abarabu, uwo muri Turikiya n’abo mu Burayi ubwo baganiraga ku cyakorwa ngo Syria y’ejo hazaza izabe nziza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jordan avuga ko we na bagenzi be badashaka ko Syria ihinduka isibaniro ahubwo ko yaba igihugu gitekanye kuko byatuma Akarere kose iherereyemo nako gatekana.
Itangazo abayobozi bitabiriye iriya nama basohoye risaba ko Guverinoma izayobora Syria igomba kuba ari Guverinoma yaguye, idaheza ba nyamuke kandi idaha urwaho iremwa ry’imitwe y’iterabwoba.
Iki ni igitekerezo kandi kimaze igihe mu mitwe ya benshi mu bakurikiranira hafi ibyo muri Syria kuko bose bahuriza ku ngingo y’akamaro ko gushyiraho ubuyobozi b’iki gihugu budaheza kandi buhuriweho n’inzego zose z’abanya Syria.
Ndetse n’abayobozi bo muri Iraq niko babibona nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Fuad Hussein abyemeza.
Hussein avuga ko igihugu cye ndetse n’ibindi bituranye nta n’umwe wifuza ko Syria ihunduka nka Libya ya nyuma ya Kadhaffi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya Hakan Fidan avuga ko ‘bidakwiye ko iterabwoba rihabwa intebe mu gihe cy’inzibacyuho’ Syria igiye kujyamo.
Yabwiye Reuters ko ari ngombwa ko ibyabaye mu mateka ya vuba aha bidakwiye kongera ukundi.
Umutwe w’inyeshyamba zirukanye Assad ku butegetsi witwa HTS uvuga ko uzatanga amahoro kandi ko uzatuma buri gice cy’abaturage ba Syria kisanga mu buyobozi.
Gusa abazi iby’uyu mutwe mu gihe cyahise bavuga ko batakwizera neza neza ko ibyo wizeza amahanga uzabikora koko.
Bavuga kandi ko niyo wabikora, bigoye ko kwizera ko wazabikora mu gihe kirekire.
Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken avuga ko indi ngingo yaganiriyeho n’ubuyobozi bushya bwa Syria ari irebana n’umunyamakuru w’Umunyamerika witwa Austin Tice waburiwe irengero.
Inama iheruka kubera muri Jordan ikaganirirwamo ibyo muri Syria yitabiriwe n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu umunani by’Abarabu.
Ntiyitabiriwe n’Uburusiya ndetse na Iran, ibihugu bisanzwe bizwiho gufasha Syria ya Assad, ndetse kimwe muri byo( Uburusiya) kikaba cyaramuhaye ubuhungiro.
BBC yanditse ko kugira ngo Syria itekane ari ngombwa ko Abanya Syria b’imbere mu gihugu bahuza n’abo hanze intego yo gukunda igihugu cyabo no kucyubaka.
Perezida Bashar al-Assad yavanywe ku butegetsi bwa Syria abumazeho imyaka 24.
Tariki 08, Ukuboza, 2024 nibwo yavanywe ku butegetsi ahita ahungira mu Burusiya.
Muri iki gihe Syria iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho witwa Mohammed al-Bashir.
Umutwe w’inyeshyamba zahiritse Assad witwa HTS uyobowe na Ahmed al-Sharaa bakunze guhimba izina rya Abu Mohammed al-Jolani.
Mu myaka yatambutse, uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba ikorana na Al Qaida, ariko abawuyobora batangaje kenshi ko ntaho imitwe yombi igihuriye.
Abasomyi ba Taarifa Rwanda bagomba kwibuka ko Abanyamerika bafite Perezida mushya watowe, uzatangira imirimo rwagati muri Mutarama, 2025.
Donald Trump ashobora kuzagira ibyo ahindura muri Politiki y’ububanyi n’amahanga bw’igihugu cye ariko hari amadosiye ashobora kuzakomereza aho abo azaba asimbuye bazaba bayagejeje.
Hagati aho kandi, ni ngombwa kuzirikana ko nta kintu Amerika ijya ikora mu gihe cyabangamira inyungu za Israel.