Menu
Indimi
Advert

Politiki

Kagame Yashyizeho Abayobozi Bashya b’Urukiko Rw’Ubujurire n’Urukuru Rw’Ubucuruzi

Yanditswe kuwa

Perezida Paul Kagame yagize Rukundakuvuga François Regis Perezida w’Urukiko Rw’Ubujurire, asimbura Dr Kalimunda Aimé Muyoboke wagizwe Umucamanza mu Urukiko Rw’Ikirenga.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yanagize Mukamurera Clotilde Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Kalimunda yari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire kuva muri Nyakanga 2018. Mbere yari Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga, ari naho yasubijwe.

Francois-Regis Rukundakuvuga we yari asanzwe ari umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga kuva muri Mata 2019. Yamaze imyaka isaga icumi ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko.

Ni mu gihe Mukamurera asanzwe ari Umucamanza mu Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Yanabaye umucamanza mu Urukiko rw’Isoko Rusange ry’Umuryango waAfurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA.

Yasimbuye Kamere Emmanuel uheruka kugirwa umucamanza mu Urukiko Rw’Ubujurire.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement Enter ad code here