Kagame Yeruye Ko Nta Kibi Kiri Mu Gufasha M23

Perezida Paul Kagame yabwiye Jeune Afrique ko abantu badafasha M23 kandi iri mu kaga aribo  bahemuka kuko uriya mutwe asanga ufite impamvu zumvikana zituma ufata intwaro ukirwanirira.

Ku byerekeye ingamba z’u Rwanda zo kwirinda, Kagame yavuze ko rwazifashe kubera ko hari kabutindi irwugarije iba hakurya yarwo kandi ihamaze igihe.

Ubusanzwe u Rwanda rwemeza ko rudafasha M23 ariko-nkuko muri Mata, 2024 Kagame yigeze kubibwira itangazamakuru- ruvuga ko kuba rwafasha abari mu kaga ari ikintu cyumvikana.

Kuri iyi nshuro nabwo, Kagame yabwiye Jeune Afrique ati: “Iri ni itsinda rivugira irindi tsinda ry’abantu benshi batotezwa, bicwa, bavanywe mu byabo. Hano u Rwana tuhafite  impunzi nyinshi zabo zahahngiyehano kubera ibyo bibazo. Iyi si inshuro ya mbere barwana kuko kubera iki ibyo bibazo bigarutse nyuma y’imyaka icumi. Icya kabiri baratotezwa muri ubwo buryo kubera ko bafitanye isano n’Abanyarwanda. Hari abavuga ngo abagize M23 ni Abatutsi, rero bagomba kujya mu Rwanda kandi si u Rwanda rwabajyanye muri Congo”.

- Kwmamaza -

Ashingiye kuri iyo , Kagame yavuze ko kuba yagiria impuhwe abantu nkabo, ntawe byagombye gutera ikibazo.

Asanga ahubwo ababona akaengane abo bantu bafite bakakirengagiza ari bo baba bahemuka.

Kagame ati: “ Ese murashaka ko ngirira impuhwe ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ari bwo buteza ibi bibazo byose? Oya. Ese nagirira impuhwe FDLR na Wazalendo Leta yazanye muri iyi ntambara yibasira abantu kubera ubwoko bwabo? Murashaka ko ngirira impuhwe u Burundi bwinjiye muri iyi ntambara ishingiye ku moko kandi bukaba bufatanya na Leta ya DRC mu gutoteza no kwica abo baturage?”

Yibukije ko atari ubwa mbere M23 yeguye intwaro  kuko hari nubwo yabikoze iza kuzishyira hasi mu mwaka wa 2012 kandi icyo gih nabwo yari ihanganye na Leta ya Kinshasa.

Muri icyo gihe kandi nabwo M23 yafashe Umujyi wa Goma ariko iza kuwurekura.

Kagame kandi yongeye kuvuga ko Congo ariyo ikwiye kumva ko ikibazo cy’abaturage bayo kiyireba, ikagikemura.

Yongeye kuvuga ko ibyo u Rwanda rukora byose bia bigamije kururindira umutekano kuko hari umwanzi warwo witwa FDLR urwugarije.

Yagize ati: “…Nk’Abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kwiyitaho, kuko twarababaye bihagije…”

Iki kiganiro gitambutse mu gihe hari amakuru ko abarwanyi ba M23 bateganya no gufata umujyi  wa Bukavu, uturanye n’u Rwanda ku ruhande rwa Rusizi.

Bukavu izaba ifashwe nyuma ya Goma igiye kumara ibyumweru bitatu iri mu maboko ya M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version