Dukurikire kuri

Ubutabera

Uburwayi Bwa Kabuga Bwongeye Kuba Inzitizi Mu Rubanza Rwe

Published

on

Abacamanza baburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside banzuye ko ababuranyi ku mpande zombi bakora inama nsuzumarubanza hifashishijwe uburyo bwo guhererekanya inyandiko, kubera ko Kabuga atameze neza.

Ni icyemezo cyatangajwe n’abacamanza batatu baburanisha urubanza rwa Kabuga, ari bo Perezida w’Inteko y’abacamanza lain Bonomy na bagenzi be Graciela Susana, Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Itegeko rigena ko mu minsi itarenga 120 uregwa agejejwe imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere hakorwa inama isuzuma imigendekere y’urubanza (status conference), hagamijwe kungurana ibitekerezo hagati y’ababuranyi.

Niyo isuzumirwamo imigendekere y’urubanza no kwemerera uregwa kuba yazamura inzitizi zijyanye n’urubanza zishobora kuba uburwayi cyangwa uburyo umuntu amerewe.

Guma mu rugo n’uburwayi byabaye inzitizi…

Inama yagombaga kuba ku wa 3 Gashyantare 2021, ariko iza kwigizwa nyuma ya tariki 11 Werurwe 2021 bijyanye n’amabwiriza ya Guma mu Rugo yari amaze gushyirwaho mu Buholandi kubera icyorezo cya COVID-19.

Ayo mabwiriza yajyanye n’ihagarikwa ry’ingendo zimwe z’indege, harimo n’izavaga mu bihugu bituyemo abacamanza babiri muri batatu baburanisha uru rubanza. Ku wa 4 Werurwe hanzuwe ko za ngamba zikomeza kubahirizwa kugeza ku wa 1 Mata 2021.

Inyandiko y’abacamanza igaragaza ko hahise hatekerezwa uburyo abunganira Kabuga n’Ubuhinjacyaha bakora iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa uburyo bw’inyandiko.

Gusa inyandiko yatangajwe igaragaza ko muri raporo yo ku wa 5 Werurwe 2021, umuganga wo kuri gereza y’Umuryango w’Abibumbye mu Buholandi aho Kabuga afungiwe, yagaragaje ko “Kabuga adashobora kwitabira inama nsuzumarubanza ahibereye cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho mbere ya tariki 11 Werurwe bijyanye n’imiterere y’ubuzima bwe muri iki gihe.”

Urukiko rwavuze ko icyaruta ibindi ari uko inama zikorwa abantu bari kumwe zazongera kubaho ari uko zitekanye bijyanye n’icyorezo cya COVID-19 n’ibyago byo kuba abantu bakwanduzanya.

Uburyo bwo guhura bwahise buhagarikwa, impande zose zemeranya ko zishobora gukoresha inyandiko.

Rwategetse ko Ubushinjacyaha, Abaregwa n’Ubwanditsi bw’Urukiko bagomba kuba batanze mu nyandiko imyanzuro yabo, niba ihari, bitarenze ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2021. Izo mpande zombi zigomba gusubizanya igihe hari uruhande ruzaba rwagize icyo rugaragaza, bitarenze tariki 19 Werurwe 2021.

Mu gihe bizaba ngombwa, urukiko ngo ruzaba rwamaze gushyiramo imyanzuro yarwo hashingiwe ku bizaba byagaragajwe.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, urukiko rwemeza ko abanza gufungirwa mu Buholandi mu gihe hagisesengurwa neza ibijyanye n’ubuzima bwe n’imibereho y’abatuye Tanzania, mbere y’uko hanzurwa niba azafungirwa ndetse akaburanira i Arusha aho impapuro zitegeka ifatwa rye zemeje ko azafungirwa.

Kabuga yagejejwe imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere ku wa 11 Ugushyingo 2020 i La Haye, ahakana ibyaha aregwa.

Aregwa icyaha  cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *