Kagame Yibukije Abasirikare Bakuru Uburemere Bw’Ibyemezo Bafata

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Perezida Kagame yabwiye abasirikare bakuru kujya bitondera ibyemezo bafata.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yaraye abwiye abasirikare bakuru barangirije amasomo yabo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama ko uko uzamurwa mu mapeti ari nako ibyemezo ufata biba bigomba kwitonderwa.

Iri shuri riri mu Karere ka Musanze ryitwa Senior Command and Staff College ryaraye rihaye impamyabumenyi abasirikare bakuru bafite ipeti rya Major kuzamura nyuma y’igihe cy’umwaka bari bamaze baryigamo.

Umukuru w’igihugu yabwiye abari aho bose ko amasomo barangije abashyize ku rundi rwego bityo ko bakwiye kurizinda gufata ibyemezo bihubukiwe, bakazirikana ko icyemezo cyose bafashe kigira ingaruka ziremereye.

Ati “Mwageze hano mufite ubunararibonye, none mutashye mufite ubumenyi bwagutse kurushaho ndetse mwatyaje ubwenge mwakira n’inshingano zikomeye.”

Kuba izo nshingano zikomeye, kuri we bivuze ko ari izo kwitonderwa.

Kwitonderwa kwazo bivuze ko bihuje n’ubwenge kubanza kuzitekerezaho neza, ibifite aho bihurira icyemezo icyo ari cyo cyose bikabanza gusuzumanwa ubwitondi.

Kagame ati: “Uko inshingano zanyu ziyongera ni ko n’ingaruka z’ibyemezo mufata ziziyongera.”

Ubusanzwe, umusirikare ufite ipeti rya Major aba ageze muri ba ofisiye bakuru bayobora abandi haba mu bihe by’amahoro cyangwa iby’intambara.

Bivuze ko muri ibyo bihe byombi baba bagomba kumenya gushishoza ngo hato batagira uwo bahutaza mu bo bashinzwe kuyobora kandi bagakurikirana neza ko n’abo bashinzwe gucungira ubusigire bw’igihugu cyabo batekanye byuzuye.

Ku ngabo z’u Rwanda, ibi ni ihame ridakuka Perezida Kagame yazihaye no mu gihe zabohoraga u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yashimiye imiryango n’inshuti bashyigikiye abanyeshuri barangije ariya masomo, ababwira ingabo babateye mu bitugu iri mu byatumye bagera ku ndunduro y’amasomo yabo.

Iki cyiciro kirimo Abasirikare ba RDF n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ibya kure.

Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, rikayoborwa na Brig Gen Andrew Nyamvumba watangiye iyi mirimo muri Nzeri, 2023.

Yari asimbuye Colonel Jean Chrysostome Ngendahimana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *