Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Tanzania, Ashima Umusanzu w’Inshuti Ye Magufuli

Perezida Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Tanzania nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Maguguli, avuga ko umusanzu we mu gihugu cye n’akarere muri rusange utazibagirana.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko Magufuli yitabye Imana ku myaka 61. Yari arwariye muri Mzena Hospital i Dar es Salaam, avurwa indwara z’umutima.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we mu gihugu cye no mu karere kacu ntuzibagirana. Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri iki gihe kitoroshye.”

Mu mwaka wa 2016 Magufuli yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ari narwo rwa mbere yari agiriye mu mahanga kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu Ukwakira 2015.

- Advertisement -

Yakiriwe na Perezida Kagame ku mupaka wa Rusumo, bafatanya gutaha ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo n’umupaka uhuriweho wa Rusumo.

Icyo gihe Perezida Kagame yakiriye Magufuli mu rugo rwe, anamugabira inka eshanu amushimira umubano mwiza bafitanye.

Magufuli wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yanifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2019 Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ku butegetsi bwa Magufuli ubukungu bwa Tanzania bwarazamutse cyane, ku buryo amafaranga umuturage yinjiza mu mwaka yavuze $1020 mu 2018 agera ku to $1080  2019.

Byatumye mu mwaka ushize Banki y’Isi ishyira Tanzania mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, aho umuturage aba abarirwa nibura $1,036 ku mwaka.

Ni intego Tanzania yari ifite ko izagerwaho mu 2025.

Uruzinduko rwa mbere rwa Magufuli nka perezida wa Tanzania yarugiriye mu Rwanda
Hafunguwe umupaka uhuriweho wa Rusumo
Mu 2016 Perezida Kagame yagabiye Magufuli inka eshanu
Perezida Kagame na Magufuli bari inshuti
Mu 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzania
Perezida Kagame na Magufuli bahanye impano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version