Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Bufatanye Bwa Afurika Na Turikiya

Perezida Paul Kagame yageze i Istanbul muri Turikiya, aho hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika yitabiriye inama ya gatatu yiga ku bufatanye bwa Afurika na Turikiya.

Iyi nama y’iminsi ibiri yiswe Africa-Turkey Partnership Summit iteganyiwe kuri uyu wa 17-18 Ukuboza muri Istanbul Congress Center, ikayoborwa na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan.

Ibinyamakuru byo muri Turikiya byatangaje ko iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu 13 bamaze kwemeza ko bazayitabira na ba minisitiri batandukanye baturuka mu bihugu 39.

Iyi nama ikurikiye ihuriro ryahuje impande zombi mu Ukwakira 2021, ryibanze ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

- Advertisement -

Turikiya na Afurika bifitanye umubano ukomeye, aho ambasade z’icyo gihugu kuri uyu mugabane kuva mu 2002 ziyongereye cyane, ziva kuri 12 zigera kuri 43.

Ni mu gihe ikigo y’indege cya Turikiya, Turkish Airlines, gikorera ingendo mu byerekezo bisaga 60 muri Afurila.

Magingo aya bibarwa ko igipimo cy’ubucuruzi Turikiya ikorana na Afurika ari 6.5% by’ubucuruzi bwose ikorana n’isi muri rusange.

Urundi rwego rurimo gushyirwamo imbaraga ni umutekano, aho Turikiya igurisha ibihugu byinshi byo muri Afurika intwaro zifasha mu gucunga umutekano, ku giciro gito.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko yo “Kwimakaza ubufatanye bugamie iterambere rusange n’uburumbuke” (Enhanced Partnership for Common Development and Prosperity), biteganywa ko izanavugurura ingingo zigenga ubufatanye bwa Afurika na Turikiya zemejwe mu nama iheruka yabaye mu 2014.

Gahunda y’ubufatanye bwa Afurika na Turikiya yemejwe mu 2008 mu nama yabereye I Istanbul, inama ya kabiri ibera i Malabo muri Equatorial Guinea mu Ugushyingo 2014.

Perezida Kagame agera i Istanbul

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version