Airtel Rwanda Yahaye Abakiliya Bayo 4G Ihendutse Kurusha Izindi

Ikigo Airtel- Rwanda cyahaye abakiliya bacyo ubwasisi bwa Interineti y’igisekuru cya 4( 4G)yihuta kandi ihendutse kurusha izindi ziri mu Rwanda kugeza ubu. Ikindi ni uko umuntu uguze amayinite ya Airtel akoresheje Airtel Money  azajya ubwasisi bungana n’ayo aguze.

Urugero ni uko uguze amayinite ya Frw 1000 akoresheje Airtel Money azajya ahabwa andi mayinite 1000 y’ubwasisi.

Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda avuga ko guha abakiliya ba Airtel-Rwanda murandasi yihuta kuriya, biri mu mugambi wayo wo kubafasha gukora akazi kabo neza na murandasi yihuta kandi ihendutse.

Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda

Uyu muyobozi yabwiye abari baje kumva ubutumwa Airtel Rwanda ifitiye abakiliya bayo ati: “ Nishimiye gutangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 dutangije murandasi yihuta y’igisekuru cya 4 kandi ku giciro kiza. Nishimiye kandi gutangiza uburyo bufasha abakiliya bacu kujya babona ubwasisi bwikubye umubare w’amayinite baguze.”

- Advertisement -

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 abakiliya ba Airtel bazajya bagura murandasi y’igisekuru cya kane, bashobobore kugura murandasi y’igisekuru cya kane ku Frw 16,000.

Ushaka kugura iriya murandasi ashobora kujya aho Airtel Rwanda igurishiriza serivisi muri Expo Rwanda 2021 akigurira

Bitewe n’ubushobozi bwo guhaha umukiliya afite, hari uzajya agura murandasi ya 5GB yakoresha ukwezi kose, ndetse hari n’ushobora kugira 1GB izamara icyumweru ku Frw 1,600.

Igiciro gito muri ibi ni murandasi ingana na 500MB izaba igura Frw 600.

Kugira ngo umukiliya wa Airtel Rwanda ashobore kugura murandasi yo ku rwego rujyanye n’umufuka we, azajya akanda *255*2# hanyuma ahitemo ahanditse 4G.

Hari n’uburyo bwafasha umukiliya bwo gukoresha ikoranabuhanga ryiswe MyAirtel App umukiliya ashyira muri telefoni ye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version