Yafashije Abafite Ubumuga Bwo Kutabona Kugira Ikoranabuhanga Rizatuma Bihangira Akazi

Rweyemezamirimo yashinze ikigo yise Seeing Hands gifasha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ubumenyi bwo kwihangira akazi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 abafite ubumuga 17 bahawe ikoranabuhanga rizatuma basoma bakamenya ahari isoko, uko bakuzuza ibisabwa bityo bakabona akazi cyangwa bakakihangira.

Uwagize igitekerezo cyo gushinga ririya shuri witwa Betty Njoki Gatonye yabwiye Taarifa ko na mbere y’uko COVID-19 yaduka, yari asanganywe uriya mugambi.

Asanzwe atanga serivisi zo kugorora imikaya ariko ngo yasanze ari ngombwa ko yafasha n’abafite ubumuga bwo kutabona kugira ubumenyi bwatuma babona cyangwa bahanga akazi.

Mbere gato ya COVID-19, yari yaratangije amahugurwa yitabiriwe n’abafite ubumuga baturutse hirya no hino mu Rwanda, bigishwa uko bakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bifasha mu gusoma no kumenya aho isi igeze mu iterambere.

- Kwmamaza -
Betty Njoki Gatonye (wambaye umutuku) ari kumwe na bamwe mu bo afasha

Ati: “ Twabigishije gukoresha ikoranabuhanga rituma basoma bakamenya ibibera hirya no hino, bakamenya uko bakwihangira imirimo bityo bikazabagirira akamaro.”

Bamwe mu bahuguwe basanzwe bafite akazi ariko ngo bari bacyeneye biriya byuma by’ikoranabuhanga ngo barusheho kumenya ibijyanye n’akazi bakora bitabaye ngombwa ko babimenya bageze ku kazi.

Umwe muri bo witwa Emmanuel Izere  yavuze ko ubusanzwe abafite ubumuga bwo kutabona bahura n’ikibazo cyo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha mu masomo cyangwa kwihugura mu bundi buryo.

Ati: “ Si ibanga ko kubona ibyuma by’ikoranabuhanga bigora haba kuri bafite ubumuga bwo kutabona ndetse no ku bandi bantu muri rusange. Icyo dushima ni uko abo muri Seeing Hands babiduteyemo inkunga. Bagize neza kandi tuzakoresha neza ubumenyi baduhaye.”

Raphael wavuze mu izina rya Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika zateye inkunga kiriya gikorwa, yasabye abahawe buriya bumenyi kuzabusinziriza, ahubwo bakazatekereza byinshi byatuma babubyaza umusaruro.

Kuri we, ikintu cya mbere umuntu wese aba agomba gukora ni ugutekereza birenze ibiboneshwa amaso, ahubwo agatekereza ibintu byagutse cyane bishobora guhindura ubuzima bw’aho atuye n’abo baturanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version