Kamala Arashaka Kwereka Amerika Ko N’Umugore Yayitegeka

Ubwo yatangazwaga ko ari we uzahagararira Abademukarate mu matora y’Umukuru w’igihugu benshi bamukomeye amashyi, gusa we azi neza ko muri bo harimo abahoze batamuha ayo mahirwe ndetse hakirimo n’abagishidikanya niba ashobora kuyobora Amerika n’isi muri rusange.

Inama yemerejwe mo ko ari we uzahagararira ririya shyaka yabaye mu byumweru bike bishize, ibera muri Chicago.

Kamala Harris w’imyaka 59 yamaze igihe kirekire hari bamwe mu bayobozi bakuru mu ishyaka rye bashidikanyaga,  kandi n’ubu bakibikora, ku bushobozi bwe bwo kuyobora Amerika.

Muri harimo na Joe Biden usanzwe uri Perezida w’Amerika, Harris akamubera Visi Perezida.

Icyakora nyuma y’uko atangajwe ko ari we usimbuye Biden nk’Umukandida w’Abademukarate, benshi bahise bamwereka ko bamwishimiye batangira no gukusanya amafaranga yo kuzamushyigikira mu kwiyamamaza kwe.

Radio Ijwi ry’Amerika riherutse gutangaza ko Kamala Harris yatumye hari urubyiruko rwiyandikisha kuri lisiti y’itora kugira ngo ruzatore kuko rumubonamo umubyeyi wazarugirira akamaro.

Yaba Biden na Trump nta n’umwe muri bo urubyiruko rwibonagamo nk’uko bimeze kuri Kamala, umwiraburakazi wa mbere ugeze ku rwego rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika kuva yabaho.

Kamala Harris ni umugore wazamutse muri Politiki akoresheje ubwenge bwe.

Nyuma yo gushaka uko yakwemerwa kwiyamamariza kuyobora Amerika mu mwaka wa 2019 bikanga, Harris yanze gucika intege akomeza kubaka uburyo bwa Politiki haba mu ishyaka rye no mu Banyamerika muri rusange biza kumugeza k’ukuba Visi Perezida none ubu abaye umukandida k’ukuba Perezida.

Afite iminsi 80 yo kwizeza Abanyamerika ko bamutoye bataba bibeshye, iyo ikaba iminsi yo kubemeza ko gutora Donald Trump byaba ari bibi.

Nyuma yayo nibwo Abanyamerika bazamwereka ko bamwizeye cyangwa ko basanze ibyo avuga mu by’ukuri atabishobora.

Natorwa azaba abaye umugore wa mbere uyoboye Amerika mu mateka yayo.

Kuba Perezida w’Amerika bizamuha no kuba  Perezida w’Ishyaka ry’Abademukarate, ishyaka rigizwe n’abantu batigeze bamubonamo umuntu ushoboye ku rwego bigezeho muri iki gihe.

Iri shyaka kandi muri iki gihe ntiryumvikana ku ngingo y’uko Amerika yakwitwara ku ntambara Israel yatangije muri Gaza aho igiye kumara umwaka irasana na Hamas.

Mbere y’uko agera mu Biro by’Umukuru w’Amerika, Kamala Harris yabaye umushinjacyaha mukuru wa Leta ya San Francisco n’iya California.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, yakomeje kuzamura urwego  abantu bose bo mu ishyaka rye barabibona.

Uko kubibona niko kwatumye mu mwaka wa 2010 ashyigikirwa na Barack Obama ngo abe umushinjacyaha mukuru muri Leta ya California.

Twabamenyesha ko Leta ya California ari yo Leta ikize kurusha izindi zose zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Harris yaje gukomeza kuzamuka mu ntera no mu gikundiro mu ishyaka rye kugeza ubwo yaje kujya muri Sena y’Amerika mu mwaka wa 2016 ubwo Donald Trump yatsindaga Hillary Clinton mu matora ya Perezida.

Muri Sena ntiyahatinze ariko yahandikiye amateka ubwo yahataga ibibazo ababaga batanzweho abakandida n’ubutegetsi bwa Trump kugira ngo harebwe niba bazashobora izo nshingano.

Kamala Harris yakomeje kuzamuka mu ntera kuko yari yariyemeje kuzagera kure hashoboka mu buyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Rwagati muri Manda ya Biden nka Perezida w’Amerika, Kamala Harris umubereye Visi Perezida yatangiye kwiyamamaza mu mayeri, akabikora binyuze mu gutumira iwe abantu benshi akabaganiriza, bagasangira amafunguro.

Icyakora ntibyageze ku ntego yari yarihaye kuko hari abandi bakomeye mu ishyaka rye bamurushaga imbaraga barimo Bernie Sanders na Joe Biden.

Urugo rwa Kamala Harris ruba ahitwa Oakland, California.

Muri Kamena, 2019 uyu mugore yaje kuzamura amajwi mu Banyamerika ubwo yagiranaga na Biden ikiganiro mpaka akahavugira imyitwarire y’uyu mukambwe yagaragazaga ko hari ivangura yifitemo.

Icyo gihe yavuze ko iryo vangura nawe yarikorewe akiri agakobwa gato kigaga mu mashuri abanza.

Nubwo urwo rugamba narwo rutamuhiriye kubera ko abo bari bahanganye bamurushije kwemeza abatoraga, ntibyabujije Joe Biden ko ari we ahitamo ngo bazafatanye kwiyamamaza ndetse azamubere Visi Perezida ubo azaba yatsinze.

Byatumye ahita aba umugore wa mbere w’Umwirabura utoranyijwe muri uwo mwanya ndetse muri Mutarama, 2021 ahita aba Visi Perezida wa Mbere w’Amerika w’umugore kandi wirabura.

Nyuma y’amezi atanu abaye Visi Perezida w’Amerika, Kamala Harris yahuye n’ikigeragezo gikomeye ubwo Perezida Biden yamutumaga kujya muri Mexique na Guatemala kuganira n’abayobora ibi bihugu uko ikibazo cy’abimukira bavayo baza muri Amerika cyahagaraga.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa NBC wa NBC News akamubaza impamvu atigeze asura umupaka Amerika igabaniraho na Mexique nibwo Harris yabaye nk’uvuga amagambo atarashimije Abanyamerika bamwe na bamwe.

Icyakora bidatinze mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Guatemala, Harris yabaye nk’ugorora imvugo kugira ngo ashimishe Abanyamerika asaba abanya Guatemala kutaza muri Amerika, ati: “Ntimuzaze, ntimuzaze”!

Kutamenya uko yitwara neza muri iyi dosiye, hari bamwe bavuga ko byatewe n’uko abo bakorana mu Biro by’Umukuru wa Amerika bahise bamwohereza muri iki kibazo kandi yari akiri mushya mu biro bya Visi Perezidanse ya Amerika kandi akaba n’umuntu wavuga ko arebwa n’iki kibazo by’umwihariko kuko nawe ari Umwirabura uvanze n’Umuhindekazi.

Abo ku ruhande rwe, bavuga ko ubwo yari akigera mu Biro yahuye n’akazi kenshi, bamwe mu bo bakoranaga batangira kujya batinda gushyira mu bikorwa ibyemezo bye, bamuteza itangazamakuru.

Ubwo COVID-19 yacaga ibintu kugeza n’igihe yari itangiye kugenza make, Harris ntiyagaragaraga cyane mu ruhando rwa Politiki y’igihugu cye, bamwe babyuririraho bavuga ko nta cyo yari amaze.

Abamujora bavagaga ko nta cyo amaze ahubwo ari uwo gukorera mu kwaha kwa Biden.

Hari abavugaga ko akazi ka Harris ntaho kari gataniye n’aka muka Obama witwa Michelle Obama, akazi ubundi k’umugore kurusha uko ari aka Visi Perezida.

Harris yaberetse ubushobozi bwe…

Aho ibintu bitangiriye gusubira mu buryo ni ukuvuga nyuma y’uko ibya COVID-19 bitangiye kugabanya ubukana, Kamala Harris yatangiye gukorana imbaraga cyane cyane mu ruhando mpuzamahanga.

Ubwo Uburusiya bwategaraga Ukraine, Kamala Harris ntiyatinze gusura Pologne igihugu kiri muri OTAN kandi gituranye na Ukraine n’Uburusiya, abikora agamije guha Uburusiya ubutumwa bw’uko Amerika ibucingira muri Pologne.

Si muri Pologne gusa yerekaniye imbaraga mu bubanyi n’amahanga ahubwo yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi bo muri Aziya ku bibazo Ubushinwa bwari bufitanye na Taiwan.

Mu bibazo bireba Amerika imbere, Harris yaje kuzamura urwego muri politiki ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cyo gukuramo inda, ikintu Biden nk’Umukirisitu Gatulika atari yaragize icyo avugaho mu buryo butaziguye.

Harris yashize amanga avuga ko umugore w’Umunyamerika afite uburenganzira ku mubiri we.

Byatumye akundwa ndetse n’amajwi y’Abademukarate arushaho kuzamuka no mu Nteko, imitwe yombi.

Harris kandi afite ikipe nziza imufasha mu kazi ke kugira ngo abe afite amakuru ku ngingo zose z’ingenzi zireba Politiki y’Amerika haba mu baturage bayo b’Abazungu, Abakomoka muri Espagne ha Portugal, Abahinde, Abayahudi n’abandi kugira ngo azazifashishe igihe kigeze.

Ibyo byose yabikoraga ateganya kuzatsinda amatora y’Umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2028 kuko uwo bakoranaga ari we Biden yumvaga ko aziyamamaza muri aya ya 2024 kandi akayatsinda.

Aho Biden atsindiwe mu kiganiro mpaka na Trump, Abademukarate batangiye gutekereza niba Harris atari we wamusimbura mu kwiyamamaza mu izina ryabo kandi yabigezeho.

Si we gusa wakekwaga mu ruhande rw’Abademukarate kuko hari na Guverineri wa California witwa Gavin Newsom n’uwa Pennslyvania witwa Josh Shapiro ndetse n’uwa Michigan witwa Gretchen Whitmer bashyirwaga imbere.

Mu buryo bwatunguye benshi, Perezida Biden amaze kubigishamo inama benshi mu nkoramutima ze taliki 21, Nyakanga, yahamagaye Harris amumenyesha ko ashaka ko ari we uzamusimbura mu kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu masaha icumi yakurikiyeho Kamala Harris yamagaye abantu 100 bakomeye mu ishyaka rye abamenyesha ibyo Biden yamubwiye nabo bidatinze bamwereka ko bamuri inyuma.

Byaje gufata indi ntera ubwo Barack Obama n’umugore we Michelle bihamagariraga Harris ubwe bakamubwirira kuri iPhone ye ko ntacyo batazakora ngo bamwamamaze.

Abademukarate bose bahise bunga ubumwe, bamujya inyuma bituma n’Amerika muri rusange ibona ko Abademukarate bamaramarije kongera gutorwa.

Ntibyatinze ahitamo ko Tim Walz ari we uzamufasha mu kwiyamamaza ndetse yaramuka atowe akazamubera Visi Perezida.

Mu byo avuga ko azibandaho natorwa harimo kuzagabanya imisoro kuko iremereye imwe mu miryango y’Abanyamerika ndetse n’ikiguzi cy’imiti kikagabanuka.

Ibya Kamala Harris ariko biterejwe kumenyekana neza mu biganiro mpaka, ibiganiro n’itangazamakuru ndetse no mu ngingo azajya ageza ku baturage baje kumwumva yiyamamaza.

Uko bigaragara Kamala Harris yakoze uko ashoboye agera aho ageze abinyujije mu bwenge bwo gushobora gusoma neza politiki y’Amerika.

Nubwo hari abataramuhaga amahirwe yo kuhagera, ubu Isi yose ihanze amaso uko azitwara mu matora abura iminsi 80 ngo abe.

Icyakora hari umugore witwa Tompkins Buell wabwiye BBC ko Kamala Harris yiteguye neza!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version