Kaminuza Mpuzamahanga Y’Ubuzima Mu Bufatanye N’Abahanzi

Abahanzi barashimirwa uruhare rwabo mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi n’ingaruka cyagize ku baturage bakanasabwa gukomeza gukora ibihangano bizana ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima.

Kaminuza  mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose yavuze ko umuhanzi uzakora uko ashoboye ngo yikure muri ibi bibazo izamuha ubufasha azakenera.

Iby’ubu bufatanye bwatangajwe mu gikorwa kiswe Hamwe Festival, kikaba cyabaye ku nshuro ya gatatu.

Hamwe Festival yatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2019,  ku nshuro ya kabiri yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu mwaka wa 2020 kubera ko muri kiriya gihe u Rwanda n’amahanga muri rusange rwari ruri mu bihe bigoye bya COVID-19 ica ibintu.

Muri uriya mwaka icyakozwe cyari ugufasha abantu muri rusange kudakurwa umutima na kiriya cyorezo, bagahangana nacyo batuje.

Insanganyamatsiko mu Cyongereza yagiraga iti: “Mental Health and Social Justice.”

Kuri iyi nshuro[ya gatatu] abatanze ibiganiro bibanze cyane ku cyakorwa kugira ngo imibereho y’abahanzi ibe myiza muri iki gihe u Rwanda ruri kwivana muri COVID-19.

Kiriya kiganiro kitabiriwe n’intiti n’abandi bantu batandukanye bakora mu nzego zirimo izishinzwe imibereho myiza y’abaturage cyane cyane urubyiruko, abakora mu rwego rw’ubuzima  n’abandi.

Kubera ko ari igikorwa cyateguwe na Kaminuza mpuzamahanga  y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose, University of Global Health Equity, iyi Kaminuza yari ihagarariwe na Dr Agnes Binagwaho uyiyobora n’abandi bayobozi barimo umuyobozi witwa  Partners In Health (PIH) witwa  Dr. Sheila Davis.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon Edouard Bamporiki.

Bamporiki yashimye uruhare rw’iriya Kaminuza mu gutuma ubukungu bw’abahanzi bahanga mu nzego zitandukanye buzanzamuka.

Prof Agnes Binagwaho uyobora Kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose

Yashimiye abateguye kiriya gikorwa  kuko ngo yizeye ko kizagenda neza.

Avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi baba abahanga indirimbo, abashushanya n’abandi kandi ko bose bazungukirwa n’iriya gahunda yiswe Hamwe Festival.

Ikindi ngo mu gihe kiri  imbere abakora mu buhanzi bose bazakorana n’iriya Kaminuza kugira ngo banoze ibyo bakora kandi bivane mu ngaruka za kiriya cyorezo mu buryo burambye.

‘Hamwe Festival’ y’umwaka wa 2021 yatangiye tariki 10, ikazarangira tariki 14, Ukwakira, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version