Kaminuza Y’u Rwanda Igiye Gutangiza Ishami Ryigisha Gukora Inkingo

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwatangaje ko igiye gutangiza amasomo yo gukora inkingo mu masomo azigwa ku rwego rwa Kaminuza rwa Masters.

Abahanga bavuga ko iyo gahunda izafasha Abanyarwanda n’Abanyafurika kugira ubumenyi mu gukora inkingo bityo bizabe igisubizo ku ibura ryazo muri Afurika.

Ikibazo cy’inkingo nke muri Afurika gisanzwe gitizwa umurindi ni uko nta bantu bazi kuzikora ifite, bikajyana no kubura inganda zizikora.

Kaminuza y’u Rwanda irateganya gutangiza amasomo mu kiswe Masters of Science in Vaccinology n’ikiswe Masters of Science in Regulatory Affairs.

- Kwmamaza -

Byitezwe ko bizazamura ubumenyi mu gukora imiti n’inkingo kugira ngo bizafashe abaturage ba Afurika kubone inkingo zihagije.

Dr Chiluba Mwila akaba umujyanama mu kigo nyafurika kirwanya indwara zandura,  Africa CDC, avuga ko imikorere y’iki kigo ari ingirakamaro mu gufasha abaturage ba Afurika kubona imiti n’inkingo bakeneye ngo birinde indwara cyangwa bazivuze.

Ati: “Uru rwego ruzafasha Afurika kubona abantu bazi neza ibyo gukora inkingo bitume abatuye uyu mugabane babona uko bivuza bitabagoye”.

Bivugwa ko ikigo Africa CDC  kizakorana n’ibigo bihugura abantu mubyo gukora inkingo kugira abatozwa kuzikora bazabone amasomo ahagije ashingiye ku nteganyanyigisho zikozwe neza.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika witwa Teta Gisa ashima ko hari inkunga yatanzwe n’Ubudage ingana na miliyoni  €34 ni ukuvuga miliyari Frw 47.4, aya akaba arimo agera kuri miliyoni €10 yo gufasha mu kubakira abantu ubushobozi ngo bazakorere inkingo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Gisa Teta

Gisa yavuze ko imikorere ya ririya shami izagirira akamaro benshi cyane cyane ko n’amafaranga yo kwiga adakanganye cyane.

Ni €15,000.

Dr Stephen Karengera uyobora Ikigo cy’Afurika y’Uburasirazuba gishinzwe iby’inkingo n’imiti nawe avuga ko imikorere ya ririya shami izaba ingirakamaro ku banyeshuri bazaryiga.

Avuga ko gahunda ihari ari uko muri buri gihugu kigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba hazajya hatoranya abanyeshuri cyangwa batatu kugira ngo buri gihugu gihagararirwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rivuga ko za Leta zikwiye kongera amafaranga zishyira mu buvuzi n’ubushakashatsi mu by’imiti kubera ko kugeza ubu ingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Ikibabaje ngo ni uko Afurika ikora inkingo zingana na 1% by’izo ikenera kandi ari yo ifite abaturage bakunze kurwara no kwibasirwa n’ibyorezo.

Icyakora muri iki gihe hari intego ko uyu mugabane uzakora inkingo ukenera ku rwego rwa 60%, iyo ntego ikazaba  yagezweho mu mwaka wa 2040.

Hagati aho intego y’uko Afurika izakora inkingo z’abaturage bayituye igomba kuba yagezweho ku 10% bitarenze umwaka wa 2025 ariko bikazagera no kuri 30% mu mwaka wa 2030.

Kugeza ubu u Rwanda,Senegal, Ghana na Afurika y’Epfo nibyo bihugu bigiye gutangiza gukora inkingo n’imiti, u Rwanda rwo ruherutse no gutangiza uru ruganda ku mugaragaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version