Ikigo gishinzwe Kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA Rwanda) na Kaminuza y’u Rwanda basinyanye amasezerano yo guteza imbere ubumenyi mu by’Imari.
Agamije guteza imbere ubumenyi bw’uko ishoramari, ubumenyi mu by’imari bikorwa ndetse no kumenyekanisha mu banyashuri uko isoko ry’imari n’imigabane rikora.
Ubu bufatanye buzafasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro ku buryo bwo kwizigamira, kumenya ibicuruzwa by’ishoramari bitandukanye, ndetse no kugira uruhare rufite inshingano mu isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.
Byongeye kandi, buzafasha guhuza amasomo yigishwa muri Kaminuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bityo urubyiruko rubashe kumva uruhare rw’isoko ry’imari mu kuzamura imibereho yabo, guteza imbere udushya no guteza imbere igihugu muri rusange.
Isoko ry’imari n’imigabane rifite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu kuko rifasha ibigo n’amasosiyete kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa byabyo.
Ndetse riha abaturage amahirwe yo gushora imari no kunguka mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu Rwanda, gahunda zo guteza imbere ubumenyi mu by’imari ziri mu ngamba zigamije kongera umubare w’abaturage bagira umuco wo kwizigamira no gushora imari.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bazungukira muri ubu bufatanye binyuze mu mahugurwa, ibiganiro n’inama zitandukanye zizabafasha gusobanukirwa neza uburyo amasoko y’imari akora, amahirwe yo gushora imari, ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka ubukungu burambye bw’u Rwanda.
Bizanabafasha kwitegura kuba abashoramari, abajyanama mu by’imari cyangwa abayobozi bafite ubumenyi buhagije ku mikorere y’ubukungu n’amasoko y’imari.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda na Dr. Raymond Ndikumana, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ushinzwe Igenamigambi n’Ubutegetsi.
Hari abanenga abanyeshuri muri za Kaminuza gusesagura na duke bafite.
Muri bo hari n’abiga bakora bityo gutangira kwizigamira bikaba byabafasha kugira ngo bazabone ayo gushora mu bigo by’imari n’imigabane cyangwa ahandi.

