Abagabo batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Murambi, Umurenge wa Rukoma, baheze mu Kirombe, hiyambazwa imashini zibavanamo.
Abagabo batatu baheze mu kirombe kuri uyu wa mbere ubwo bari bagiye kugishakamo amabuye y’agaciro.
Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere taliki 22, Mata, 2014 nibwo iki kibazo cyamenyekanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent avuga ko abagwiriwe n’ikirombe ari Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43, na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 .
Ubuyobozi buvuga ko abo bose nta yindi myirondoro y’aho bakomoka bari babona.
Ati: “Twitabaje amaboko y’abaturage kugira ngo babavanemo birananirana, biyambaza imashini ya za Kampani ariko abazikoresha bakaba batarabageraho kugeza ubu.”
Mandera avuga ko inzego z’umurenge zose zahageze zikaba zitegereje ko imashini ibageraho bakavamo.
Mu mpera z’icyumweru gishize Inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli hamwe n’abakora Umwuga w’Ubucukuzi bateraniye mu Karere ka Kamonyi biga ku ngamba zafatwa kugira ngo bahashye abahebyi ndetse n’abakora uyu mwuga mu buryo bwemewe bawukore neza.
Gusa Gitifu Mandera avuga ko aba bagabo baheze mu Kirombe bacukuraga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bafite uruhushya.
Mu nama iherutse guhuza abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bemeje ko ibirombe byacukurwaga n’abahebyi byegurirwa abafite ibyangombwa.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE baherutse kwindika ko hari imibare y’abahitanwa no kugwa mu birombe idatangazwa.
Ni amakuru bavuga ko bumvanye abaturage bahwihwisa ubwo Inama yiga ku byo kwegurira abikorera ibirombe byo muri iyi Ntara yateranaga.