Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Yagiye Gutsura Umubano N’Iza Jordan

Gen Muganga Mubarakh uyobora ingabo z’u Rwanda yajyanye n’itsinda ry’abasirikare bakuru kuganira n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’ubwami bwa Jordan.

Akigera yo yakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’ubu bwami witwa Major General Yousef Huneiti baganira ku bufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umwami Abdallah II wa Jordan aharutse gusura u Rwanda yakirwa na Perezida Kagame baganira ku ngingo zireba umubano hagati y’ibihugu byombi.

Banaganiriye uko umutekano wifashe mu Karere n’uburyo amahoro yagaruka.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version