Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Abakoraga Ubujura Barashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kamonyi: Abakoraga Ubujura Barashwe

admin
Last updated: 01 October 2024 9:17 am
admin
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Rugarika  mu Karere ka Kamonyi haravugwa abantu bavugwaho ubujura barashwe. Abo ni Frank na Henock.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ko yiboneye imirambo y’abo bantu kuri uyu wa Mbere taliki 30, Nzeri, 2024 ubwo yari agemuye amandazi.

Uwo muturage utatangajwe amazina yagize ati: “ Aho byabereye nahasanze imodoka ya polisi mu gitondo, hari nka saa kumi n’imwe( 5h00). Naje kumenya ko ari Henock na Frank. Uyu Henock bamufashe inshuro nyinshi yambura abantu no mu nzu yabasangagayo. Nta muntu wagendaga mu muhanda mu ijoro”.

Mugenzi we avuga ko mbere y’uko bakwambura babanzaga bakagushyira icyuma ku ijosi  ukabaha amafaranga babishaka bagasiga bakwishe.

Ikindi ni uko abo bantu ngo bari bamaze iminsi bafungiye mu kigo cy’inzererezi kubera ubwo bujura.

Polisi iri gukora iperereza…

Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police ( ACP) Rutikanga Boniface yatangaje ko hagikorwa iperereza.

Ati: “ Ni byo koko hari abajura barasiwe muri biriya bice, bapfuye kandi turacyakora iperereza. Ndashimira abaturage ubufatanye bagaragaza kandi bakomeze baduhe amakuru ahagije kugira ngo dukomeze gukurikirana”.

Abaturage bavuga ko abarashwe bari barakuye abantu umutima kubera ubujura.

Ubujura nicyo cyaha kugeza ubu gikorwa cyane mu Rwanda nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buherutse kubitangaza.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Angélique Habyarimana niwe watangaje ko ubujura ubuteranyijeho gukubita no gukomeretsa biza ku mwanya wa mbere mu byaha bikorerwa mu Rwanda kuko bifite hejuru ya 50% y’ibyaha byose bihaboneka.

Ikindi giteye inkeke ni uko abenshi mu bakora ibyo byaha ari urubyiruko.

Bivuze ko benshi  mu bafungiye muri za gereza na kasho zo mu Rwanda ari urubyiruko; bikarushaho guteza ikibazo kuko ari rwo ruba rufite imbaraga zo gukora no guteza igihugu imbere.

Abo nibo baba bazavamo abayobozi b’igihugu mu gihe kiri imbere.

TAGGED:AbajurafeaturedImbundaKamonyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Yatwitse Ishyamba Rya Leta
Next Article Israel Yatangije Intambara Yo Ku Butaka Muri Lebanon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?