Kamonyi: Abakoraga Ubujura Barashwe

Mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Rugarika  mu Karere ka Kamonyi haravugwa abantu bavugwaho ubujura barashwe. Abo ni Frank na Henock.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ko yiboneye imirambo y’abo bantu kuri uyu wa Mbere taliki 30, Nzeri, 2024 ubwo yari agemuye amandazi.

Uwo muturage utatangajwe amazina yagize ati: “ Aho byabereye nahasanze imodoka ya polisi mu gitondo, hari nka saa kumi n’imwe( 5h00). Naje kumenya ko ari Henock na Frank. Uyu Henock bamufashe inshuro nyinshi yambura abantu no mu nzu yabasangagayo. Nta muntu wagendaga mu muhanda mu ijoro”.

Mugenzi we avuga ko mbere y’uko bakwambura babanzaga bakagushyira icyuma ku ijosi  ukabaha amafaranga babishaka bagasiga bakwishe.

Ikindi ni uko abo bantu ngo bari bamaze iminsi bafungiye mu kigo cy’inzererezi kubera ubwo bujura.

Polisi iri gukora iperereza…

Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police ( ACP) Rutikanga Boniface yatangaje ko hagikorwa iperereza.

Ati: “ Ni byo koko hari abajura barasiwe muri biriya bice, bapfuye kandi turacyakora iperereza. Ndashimira abaturage ubufatanye bagaragaza kandi bakomeze baduhe amakuru ahagije kugira ngo dukomeze gukurikirana”.

Abaturage bavuga ko abarashwe bari barakuye abantu umutima kubera ubujura.

Ubujura nicyo cyaha kugeza ubu gikorwa cyane mu Rwanda nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buherutse kubitangaza.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Angélique Habyarimana niwe watangaje ko ubujura ubuteranyijeho gukubita no gukomeretsa biza ku mwanya wa mbere mu byaha bikorerwa mu Rwanda kuko bifite hejuru ya 50% y’ibyaha byose bihaboneka.

Ikindi giteye inkeke ni uko abenshi mu bakora ibyo byaha ari urubyiruko.

Bivuze ko benshi  mu bafungiye muri za gereza na kasho zo mu Rwanda ari urubyiruko; bikarushaho guteza ikibazo kuko ari rwo ruba rufite imbaraga zo gukora no guteza igihugu imbere.

Abo nibo baba bazavamo abayobozi b’igihugu mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version