Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Batanu Bapfiriye Mu Kirombe Bazize Gazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Batanu Bapfiriye Mu Kirombe Bazize Gazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2024 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi hapfiriye abaturage batanu bazize Gazi yabatunguye ubwo bari bagiye gukamya amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kugira ngo cyongere gikoreshwe.

Iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Umukuru mu bakiguyemo yari afite imyaka 36 y’amavuko, umuto afite imyaka 22 y’amavuko.

Abandi benshi bagizweho ingaruka niyo gazi ni Manishimwe Claude w’imyaka 24, Dusengimana Emmanuel w’imyaka 24, Kwizera Longin w’imyaka 28, Niyigena Sylvain w’imyaka 25 na Hakizimana Emile w’imyaka 46 y’amavuko, bakaba boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma  ngo bitabweho.

Muri abo bagizweho ingaruka na kiriya kirombe harimo aboherejwe ku kigo nderabuzima cya Karangara mu Murenge wa Ngomba ngo abe ari ho baherwa ubufasha.

Abishwe nacyo bari basanzwe ari abakozi ba Koperative ya COMIKA icukura amabuye muri uwo Murenge.

Ubwo bageragezaga gukora amazi yari yaretse muri kiriya kirombe nibwo bagize ibyago moteri yabafashaga kubona umwuka wo guhumeka yahagaraye, gazi ibabana nyinshi babura ubuhumekero bitewe n’intera bari bamaze kwinjiramo.

Batanu bahise bahasiga ubuzima, abandi bamererwa nabi.

Moteri yari bubafashe mu gukuramo ayo mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Epimaque Munyakazi, yavuze ko aba bakozi bamanutse bagiye kuvoma amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro hanyuma moteri ikabazimiraho bikarangira Gazi ibarushije imbaraga.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Nibyo abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo nyuma iza kubazimiraho bafatwa na Gazi. Batanu ubu bamaze kwitaba Imana abandi batanu ubu boherejwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho.”

Yakomeje asaba ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gushaka inzobere zizajya zifasha abaturage kumenya uburyo bwo gucukura.

Abapfuye bari barimo n’abafite imiryango, tukaba tugikurikirana ngo tumenye igihe cyo kubashyingura.

TAGGED:AbaturagefeaturedGucukuraIkirombeKamonyiNgamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Yapfiriye Mu Cyumba Cy’Amasengesho
Next Article Guverinoma Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Uburundi Buyishinja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?