Kamonyi: Ikamyo Yagonze Coaster Abarenga 10 Barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Kanama, 2023 mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye.

Yakomerekeje bikomeye abantu batanu, abandi 13 bakomereka mu buryo wavuga ko bworoheje.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police( SP) Emmanuel Habiyaremye yabwiye Taarifa ko abakomeretse bikabije bababaye cyane igice cyo munsi y’igihimba.

Ikamyo yavaga i Muhanga igana i Kigali mu gihe coaster yavaga i Kigali ijya i Karongi.

Zakocoraniye ahitwa mu Kibuza urenze ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Coaster yari irimo abantu 18. Yari igiye i Karongi, ikaba yari burenge Kamonyi, igakatira i Muhanga igana Ngororero ikaboneza Karongi.

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa ku bindi bitaro biri hafi y’ibyo.

Ikamyo yakoze iriya mpanuka ni ikamyo isanzwe itwara amavuta ariko ngo biba ntiyari ipakiye.

Polisi ivuga ko basanze iriya mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko neza byakozwe n’uwari utwaye ikamyo, warenze igisate cy’umuhanda agenewe akagonga uwo mu kindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version