Kamonyi: Yapfiriye Ku Mupfumu Yagiye Kwivuza

Abo mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu Mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi baravuga ko Singirankabo Xavier w’imyaka 56 y’amavuko yaguye mu rugo rw’umukecuru w’Umupfumu yagiye kumwivuzaho.

Ngo mbere yo kujyayo yaciye ku kabari kari hafi aho ahanywa ka Fanta.

Hari umuturage wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko uwo mugabo yapfuye nyuma y’igihe gito ageze ku mukecuru w’umupfumu.

Ati: “ Abo mu muryango we bahise batabara baza kureba uko bimeze.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Mukantaganda Rachel avuga ko Singirankabo Xavier yaje kuri uyu mukecuru ahetswe n’umumotari ageze kuri urwo rugo araharembera aza kuhapfira.

Ati:”… Ibyo kuba yari agiye kwivuza ku mupfumu ntabyo nzi gusa ikigaragaza ko abo mu muryango bari bazi aho yaguye ni uko bahise baza kuri uyu mukecuru bivuze ko bari bazi aho umuntu wabo yagiye”.

Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe n’abo mu muryango we.

Abaturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo kandi niwo murimo umutunze.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version