Kagame Yavuze Ku Kinyoma Ndayishimiye Yamubeshye

Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko ubwo yahamagaraga Perezida w’Uburundi amubaza iby’amakuru y’uko hari ingabo z’Uburundi zarimo zitegurwa kujya muri DRC gufasha FARDC na FDLR, undi yarahiye ko ibyo ari ibinyoma.

Icyakora ngo ntibyatinze ukuri kurigaragaza.

Hari mu kiganiro gikubiyemo uko umubano w’u Rwanda na DRC ndetse n’Uburundi uhagaze muri iki gihe.

Kagame yabwiye François Soudan ko ibyifuzo Tshisekedi aherutse kuvuga ko bigomba kubanza gukurikizwa mbere y’uko ahura na we, ari ikintu kidakwiye ku bantu bashaka ibiganiro ku mahoro.]

- Advertisement -

Tshisekedi yavuze ko kugira ngo aganire na Kagame ari ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zibanza kuva muri DRC no gushyira abasirikare ba M23 mu bigo bakava ku butaka bigaruriye.

Kagame yabwiye umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique ko iyo ushaka ibiganiro ariko ukavuga ko kugira ngo bikorwe hari ibyo uwo muganira agomba kubanza gukora, ibyo atari byo.

Avuga ko biramutse bigenze gutyo, nawe[Kagame] ashobora gushyiraho ibyo bifuza ko bibanza gukorwa.

Muri byo harimo ko bahura ari uko yeruey akavuga ko ibyo yavuze by’uko azatera u Rwanda n’iby’uko ashaka gukuraho ubutegetsi nk’uko yabitangaje ku mugaragaro atakibikomeyeho.

Ngo ashobora no kuvuga ko atazavugana we igihe cyose atarakura FDLR muri Congo.

Ati: “ …Ubwo rero nsanga buri ruhande rugize ibyo ruvuga ko bigomba kubanza gukemuka mbere y’uko ruganira n’urundi, byaba ari ibintu bitazagarura amahoro nk’uko tubyifuza”.

Abajijwe niba yemera ko hari ingabo z’u Rwanda muri DR Congo, Perezida Kagame yavuze mbere y’ibintu byose abantu bagombye kubanza kwibaza impamvu zatuma u Rwanda rwohereza abasirikare barwo muri kiriya gihugu.

Yibaza niba abantu bakeka ko kujyayo byaba byarakozwe mu rwego rwo kwishimira kujya yo gusal bigakorwa nk’aho ari imikino.

Avuga ko asanga abantu bavuga ibi mu rwego rwo kugira ngo ibintu bifatwe igice gusa,  abantu batinde ku byo kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri DRC ngo abe ari byo bareba gusa.

Ikindi ni uko igice kimwe k’iki kibazo ari uko M23 igizwe n’abaturage ba DRC babaye abarwanyi bavuga ko barwanira uburenganzira mu gihugu cyabo kandi muri bo hari abagera ku 100,000 bahungiye mu Rwanda ubu imyaka ikaba ibaye 23.

Ndetse hari abagera ku 15,000 baherutse kuruhungiraho nyuma y’uko imirwano yongeye gukara.

Perezida Kagame abajijwe ko ibyo gusaba abarwanyi ba M23 kudafata Goma, yasubije ko ari ngombwa kureba ikibazo cyose uko cyakabaye kugira ngo n’igisubizo cy’amahoro kize ari kigari.

Avuga ko hari amasezerano y’i Luanda n’i Nairobi kandi ngo ari gutanga umusaruro.

Nyuzemo ko byaba byiza kurushaho ibiyakubiyemo bihujwe bigakurikirizwa hamwe aho kugira ngo buri masezerano akurikizwe ukwayo.

Kagame yavuze ko Tshisekedi yakoresheje amayeri yo kwigarurira abayobozi n’ibihugu byabo ku buryo yafashe SADC atuma iza guhangana na EAC.

Avuga ko ibyiza ariko ibintu byaganirwaho, bigashakirwa umuti bitabaye ngombwa guha Tshisekedi uburyo bwo guteranya Imiryango y’ibihugu bigize Afurika no gushyiraho ibigomba kuganirwaho ngo hagire igikorwa muri ibi biganiro.

Abajijwe niba afatana uburemere ibyo Tshisekedi yavuze by’uko ashobora kurasa i Kigali akoresheje za missiles na Sukhoi, Perezida Kagame yavuze ko ahubwo kutabifatana uburemere aribyo byaba bidakwiye.

Yongeyeho ko binagaragara ko Tshisekedi adatekereza nk’Umukuru w’igihugu ku  ngaruka ibyo avuga biba bizagira mu gihe kiri imbere.

Kuri Perezida Kagame, ibyo Tshisekedi yavuze ni ikibazo gikomeye agomba guha uburemere akitegura icyo yagikoraho igihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Ati: “ Ibyo yavuze byerekana ko ashobora ijoro rimwe kubyuka agakora ibintu bidasanzwe undi muntu atakora”.

Kagame kandi avuga ko kuba Abanyarwanda bakwifatanya n’abagize M23 nk’itsinda ry’abaturage ba DR Congo batotezwa, ari ibintu byumvikana kuko ntawe ukwiye kubona umuntu uwo ari we wese aho ari ku isi hose atotozwa ngo abirenze ingohe.

Ku kibazo cy’Uburundi, Perezida Kagame yavuze ko ubutasi bw’u Rwanda bwamenye ko Uburundi bwarimo butegura abasirikare bo kohereza i Goma n’ahandi muri DRC, batagiye kurwana ku ruhande rwa EAC.

Icyo gihe ngo yahamagaye Perezida Ndayishimiye amubaza niba iby’uko agiye kohereza abandi basirikare batari abo gufasha EAC muri DRC ari impamo, undi amubwira ko ayo makuru atari yo.

Ati: “ Namubwiye ko ibyo agiye gukora ari bibi, ko akwiye kwitega ingaruka bizagira”.

Yabwiye Ndayishimiye ko niba agiye gukorana na FDRL binyuze mu gukorana na FARDC bivuze ko agiye kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kuko bizabera hafi y’umupaka warwo.

Ngo nyuma yo kumvumva, Ndayishimiye yarahiye ko ayo makuru y’ubutasi ari ibinyoma.

Kagame yabwiye Ndayishimiye ko niba ibyo bamubwiye atari byo byaba ari amahire.

Icyakora ngo nyuma y’ibyumweru bibiri, byahise bigaragara ko amakuru Perezida Kagame yari afite yari ukuri.

Umukuru w’u Rwanda, ku rundi ruhande, avuga ko bibabaje kuba mu Burundi hakiri politiki iciriritse ishingiye ku moko kandi ngo ibi niko bimeze no muri DRC bikaba n’iturufu ya FDLR.

Avuga ko kuba muri DRC hari politiki y’urwango rugamije kurimbura abantu binyuze mu kubakorera Jenoside, ibyo ubwabyo ari ikibazo ku Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version