Abamotari Bakomorewe Kuzimya Amatara Ku Manywa

Mu nama yahuje abamotari n’abapolisi hemerejwe ko moto zitacanye amatara ku manywa zitazajya zibuhanirwa. Amatara mu rwego rw’itegeko azajya acanwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Byemerejwe mu kiganiro cyahuje abamotari na Polisi cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 25, Werurwe, 2024.

Umwe mu bamotari witwa  Niyitegeka yabwiyeTaarifa ko ibyo Polisi yakoze bigiye kubakiza umutwaro wo kugura ampoules za buri kanya kubera gushya.

Avuga ko muri iki gihe ampoule imwe igura Frw 3500 kandi mu kwezi ebyeri zashoboraga gushya.

- Kwmamaza -

Ati: “ Ikitwa Umwangazi cyashyuhaga cyane kandi urabona ko nk’ubu izuba naryo riba ritatworoheye bityo za ampoules zigashya ubusa”.

Indi ngingo avuga ko ishimishije ni uko hemejwe ko iminsi umumotari yasabwaga kuba yishyuye amande y’igihano( contrevation) yongerewe ikava ku minsi itatu ikagera ku minsi bazamenyeshwa mu gihe kiri imbere.

Ubwo icyemezo cy’uko abamotari bagombaga kujya bacana amatara ku manywa cyafatwaga, benshi bavugaga ko ari uburyo bwo gucuruza ampoules za moto, ariko Polisi yo ikemeza ko iyo moto icanye amatara bituma umuntu ayibonera kure.

Kuyibonera kure kandi ngo biri mu bituma abatwara ibinyabiziga binini birinda kuyigonga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version