Kamonyi: Yazanye Miliyoni Frw 4.5 Zo Guhemba Abakozi Barazimwiba

Umugabo udatangazwa amazina aherutse gusiga Miliyoni Frw 4.5 mu modoka asohotse gato agarutse asanga bayibye. Yari agiye guhemba abakozi b’aho ari kubakisha mu Kagari ka Muganza, Akarere ka Runda muri Kamonyi.

Nyuma yo kubimenyesha Polisi, abantu babiri baje gufatwa bakurikiranyweho uruhare muri buriya bujura.

Ni abasore babiri bombi bafite imyaka 30 y’amavuko.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko mu kwiba ariya mafaranga, bikekwa ko ababikoze bamennye ikirahure cy’imodoka batwara igikapu yari arimo.

Ati: “Polisi yahawe amakuru n’uwari wibwe ko abantu bataramenyekana bamennye ikirahure cy’imodoka ye, aho yari yasize ayiparitse ku muhanda ubwo yari aje guhemba abakozi aho yubakisha inzu mu mudugudu wa Rubona, bamutwara amafaranga miliyoni 4.5Frw.”

SP Habiyaremye avuga ko mu gukomeza gushakisha abo bantu, haje gufatwa abasore babiri, babasangana cya gikapu harimo miliyoni Frw 4 gusa.

Ngo bafashwe nyuma y’isaha imwe bibye kiriya gikapu.

Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira ngo hakomeze iperereza ku bujura bakurikiranyweho, mu gihe amafaranga bafatanywe yasubijwe nyirayo.

SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru n’abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bosore no kugaruza amafaranga yari yibwe.

Yaburiye abumva ko kwishora mu bujura ari byo bakwiye gukesha imibereho yabo no kubabera inzira y’iterambere, ko gutekereza neza bagahinduka kuko batazihanganirwa, bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 166 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167, ibihano byikuba kabiri  iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version