Kampala: Murandasi yagarutse, hitezwe ‘kuba akantu’

Umuturage w’i Kampala yabwiye Taarifa ko hashize iminota mike Ikigo cy’igihugu gishinzwe itumanano Uganda Communications Commission(UCC) yongeye kurekura murandasi.

Yatubwiye ko abantu bishimye ariko hari impungenge ko hari abaturage bari butangire imyigaragambyo niharamuka habonetse amafoto n’amakuru avuga ko hari amajwi Bobi Wine yibwe.

Ati: “ Kugeza ubu ntituramenya uko ahandi byagenje ariko twizeye ko mu gihe kitarambiranye hari video zishobora kuza gucicikana zerekana uko amajwi yibwe bikaba byazamura umwuka mubi mu baturage.”

Yatubwiye ko abantu bategereje uko ibintu biri bugende.

- Advertisement -

Ikindi kandi ni uko hari abapolisi benshi boherejwe mu bice bya Uganda na Kampala by’umwihariko bakaba bari gukurikirana uko ibintu bimeze biteguye kugira icyo bakora.

Yagize ati: “ Ndi kureba nkabona abantu benshi bambaye impuzankano  bityo rero biragaragaza ko hari ikintu abantu biteguye ko cyaba.”

Nyuma y’amatora gato,  Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yavuze ko ubwo murandasi izaba isubiyeho aribwo abantu bazamenya amakuru y’ibyabaye byose ndetse akemeza ko hatazabura ibyerekana ko yibwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version