Hari Ibigo bya Leta ‘Binengwa Kwimana Amakuru’ Kandi Bibisabwa N’Itegeko: BNR, MINICOM, RDB…

Abanyamakuru baganiriye na Taarifa banenga abakora mu bigo bya Leta bashinzwe kubivugira no kubitangaho amakuru (Public Relations Officers) ko batabaha amakuru bashaka, ayo babahaye aza atinze cyangwa akaza atuzuye.

Mu Rwanda ‘Itegeko rigena uburyo amakuru asabwa, uko atangwa n’uburenganzira bwo kuyahabwa’ rivuga ko ibigo bya Leta bifite inshingano zo gutanga amakuru afitiye abaturage akamaro igihe cyose atabujijwe n’Itegeko.

Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nomero 10, yo ku itariki 11, Werurwe, 2013.

Ingingo ya 9 y’iri tegeko igena uko amakuru atangwa ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cyangwa itsinda ry’abantu  mu rurimi urwo arirro rwose mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho hatabangamiwe ibiteganywa n’iri tegeko.

- Advertisement -

Ingingo ya 11 ivuga ko iyo urwego rwasabwe amakuru rusanze rutari buyatange ruba rugomba ‘gusobanura impamvu’ mu buryo bushingiye ku mategeko.

Ingingo yaryo ya 17 ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi ari rwo rugenzura ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ku nyungu z’abaturage.

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda harimo na RBA babwiye Taarifa ko kubona amakuru agenwa n’itegeko twavuze haruguru bigoye.

Bavuga ko ibigo bya Leta bibasiragiza, bikabasaba kwandika za email bagategereza ko zizasubizwa zimwe zigasubizwa izindi amaso agahera mu kirere.

Abaduhaye amakuru barimo uwo muri RBA (Rwanda Broadcasting Agency), Kigali Today, UMUSEKE.RW, UMURYANGO.RW n’abandi bigenga.

Abanyamakuru barimo n’abafite uburambe mu kazi bavuga ko abashinzwe gutanga amakuru mu bigo bya Leta basa n’abatazi icyo bashinzwe.

Bemeza ko iyo hari umunyamakuru ubahamagaye, akenshi bamwitaba bakamubwira ko yabagezaho icyo ashaka kubaza nabo bakabaza Minisitiri cyangwa undi muyobozi mukuru mu kigo akabaha amakuru.

Uko guca inkeberamucyamo kugira ngo babone amakuru bigaragaza ko ntayo baba bafite cyangwa ko ayo baba bafite aba acagase cyangwa ko baba bayafite yuzuye ariko nta bwisanzure bafite byo kuyatanga.

Hari uwo muri RBA wabwiye Taarifa ko nabo n’ubwo bakorera ikigo Abanyarwanda benshi bafata nk’icya Leta ariko bajya bimwa amakuru andi bakayahabwa bitinze.

Hari ibigo byatunzwe agatoki:

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda:

Wa munyamakuru wa RBA yaduhaye urugero ku biheruka kuba kuri mugenzi be washakaga amakuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ariko akageza ubwo akora inkuru atarabona imibare yifuzaga.

Imibare yifuzaga yari yerekeye uko umusaruro w’umuceri uhagaze mu Rwanda ugereranyije n’umuceri uturuka Tanzania n’ahandi ariko ntiyayibona.

Amakuru twamenye ni uko abakora mu buvugizi bw’iriya Minisiteri bihohoye kuri RBA bavuga ko habayeho ‘ikintu kitagenze neza,’ ko babandikira imibare bifuza bakayihabwa.

Ibyo aribyo byose ibi byari byabaye  impitagihe.

Eddy Claude Mudenge uvugira iyi Minisiteri yavuze ko abavuga ko Minisiteri akorera idatanga amakuru babeshya ndetse ko n’ikimenyimenyi kuri uyu wa Mbere bayahaye abantu batatu.

Yagize ati: “Ntabyo ibyo bintu ari byo rwose. Ushaka ko tumuha amakuru turayamuha rwose. Naba nimana amakuru se wambwira ko uri uwa Taarifa simpite nkupa! Twe iwacu turayatanga.”

Yavuze ko abavuga ko MINICOM iha amakuru RBA gusa babeshya kandi burya utaha amakuru utayagusabye.

Rwanda Development Board:

Rwanda Development Board

Abanyamakuru twavuganye  kandi batubwiye ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RBD, kiri mu ‘bitanga amakuru gake gashoboka.’

RDB ngo ifite ikibazo cyo gutanga amakuru y’igice kandi nayo ikayaha abo ishatse abandi ikabihorera.

Taarifa yahamagaye Bebina Ingabire ukora mu rwego ruvugira RDB kugira ngo agire icyo abivugaho.

Yagize ati: “ Abo banyamakuru ni bande? Ni abahe? Ibyo bavuga sibyo! Ndashaka kumenya abo ari bo.”

Yavuze ko bafata abanyamakuru bose kimwe kandi bakabaha amakuru.

Banque Nationale du Rwanda:

Banki nkuru y’u Rwanda ifite itsinda rishinzwe itumanaho rinengwa na benshi mu banyamakuru twavuganye.

Batubwiye ko bidakwiye ko ikigo nka Banki y’igihugu cyagombye gukorera mu mucyo, kigatanga amakuru akenewe n’abanyemari n’abandi bakora mu rwego rw’imari ariko cyo gihitamo gusiragiza abanyamakuru, bikaba ngombwa ko kuyabona bisaba ko bandika babisaba ariko ntibasubirizweku gihe.

N’ubwo kwandika umuntu asaba amakuru byemewe, ariko ikibazo ni uko niyo banditse basubizwa bitinze cyangwa ntibasubizwe.

Hari umunyamakuru wa Kigali Today watubwiye ko yigeze gushaka amakuru muri BNR arebana n’uko amafaranga y’amahanga akoreshwa mu Rwanda bigatuma ay’u Rwanda ata agaciro,  bamusaba kwandika e-mail avuga ikifuzo cye asanga byamutinza ahitamo guhamagara nyakwigendera Prof Thomas Kigabo.

Abanyamakuru bazamwibukiraho imikoranire myiza. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Doreen Makumi ukora mu rwego ruvugira BNR avuga ko batajya bimana amakuru ahubwo ko ikibazo ari uko ‘imikorere yabo itabemerera guhita batangaza amakuru’ kubera ko amakuru ya BNR aba areba ubukungu bw’igihugu bityo ko haramutse habayeho kwibeshya byateza ikibazo.

Avuga ko iyo basabwe amakuru n’umunyamakuru runaka babanza kureba mu bakozi bakuru ba BNR uwaba ari mu mwanya mwiza wo kuyatanga bityo akaba ari we babaza.

Makumi yatubwiye ko iyo umunyamakuru asabye amakuru ayahabwa bitarenze iminsi ibiri kandi ngo agomba kwandika ayasaba akavuga ayo ashaka ayo ari yo kandi mu buryo busobanutse.

Minisanté:

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Rwanda (hari tariki 14, Werurwe, 2020) inzego z’ubuzima zarushijeho kwimana amakuru cyangwa zikayatanga zitinze.

Na mbere ubwo icyorezo cya Ebola cyari muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo cya Ebola kubona amakuru byari ingorabahizi.

Kugira ngo amakuru muri Minisiteri y’ubuzima aboneke, byasabaga ko hagira umunyamakuru ushirika ubute n’ubwoba akandika ku kintu azi neza hanyuma Minisiteri igahita itumiza ikiganiro n’abanyamakuru.

Julien Niyingabira uvugira Minisiteri y’ubuzima yatubwiye ko  rwose batanga amakuru ariko nawe yemeza ko hari ubwo bitinda ariko amakuru yaboneka agatangwa.

Ati: “ Amakuru turayatanga n’ikimenyimenyi ni uko umpamagaye nkakwitaba.Iyo amakuru tuyafite turayatanga ariko nanone ntiwaza usaba ngo tukubwira amazina ya runaka wahitanywe na COVID-19 ngo uyabone!”

Rwanda Social Security Board:

RSSB ibitse amafaranga hafi ya yose Abanyarwanda bizigamye

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwiteganyirize nacyo kigora benshi.

Ntibyari bikwiye ko  ikigo kibitse amafaranga hafi ya yose Abanyarwanda bizigamira kimana amakuru cyangwa kikayatanga kitangiriye itama kandi aba agenewe Abanyarwanda.

Ibigo byinshi bya Leta iyo bishaka kuvuga ibyo byagezeho bitumira abanyamakuru bakaza kubyumva  ariko bo babibaza ibibazo byihariye bireba uko Umunyarwanda yaramutse cyangwa yiriwe cyangwa uko yazamera ejo  bikayamwima cyangwa bikamukerereza.

Jonas Muhawenimana ukora mu rwego ruvugira RSSB yabwiye Taarifa ko abavuga ko ikigo avugira atabona icyo abisubizaho kuko ntawaje kuyasaba ngo ayimwe.

Kudatanga amakuru ku gihe nk’uko bikunze kuvugwa bisa n’ibyabaye rusange henshi.

Hari abaduhaye ingero z’ibindi bigo nka MINADEF( baherutse kuyiha umuvugizi), MINALOC n’ahandi.

Ikindi kandi byarakwiriye bigera no mu turere n’imirenge, aka wa mugani ngo ‘umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose.’

Uhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari umubaza ikibazo kirebana n’ubuvugizi bugenewe umuturage, akagusubiza ko wabaza Gitifu w’Umurenge.

Ingero ni nyinshi, abanyamakuru babimazemo igihe barabizi neza.

Gitifu w’Umurenge hari ubwo umuhamagara akakubwira ko ari mu nama ya JOC (Joint Operations Committee), ko wamwandikira message wayandika akaza kuyisubiza saa munani (2h00pm) bityo icyari inkuru kikaba amateka.

Inama ziba mu nzego z’ibanze zisa n’izihoraho kandi wareba ikivamo kugira ngo Umunyarwanda atere imbere mu buryo burambye ugasanga si kinini cyane ugereranyije n’umwanya n’amafaranga agendera muri izo nama.

Impamvu zabyo…

Hari umunyamakuru ubimazemo witwa Hakuzumuremyi watubwiye ko abenshi mubavugira ibigo bya Leta nta bwisanzure bagira.

Yatubwiye ko ikintu kibitera akenshi ari uko baba batagera kwa ba shebuja ngo baganire bamenye gahunda ibigo bavugira bifite, uko babigeza ku bashaka amakuru, mbese ngo basa n’abahezwa muri byinshi.

Akenshi abavugira ibigo bya Leta basaba abanyamakuru kubandikira ibyo bashaka nabo bakabona ‘kubaza aho bita hejuru’ kugira ngo babone amakuru bahabwe n’uburenganzira bwo kuyatanga, ikibazo kikaba ko bategereza ko basubizwa bagaheba.

Abakozi babiri bakorera ibigo bitandukanye kandi bashinzwe kubivugira batubwiye ko hari impamvu nyinshi zituma badakora akazi kabo neza bakanengwa n’abanyamakuru.

Umwe muribo twaganiriye  yatubwiyeo abakora kariya kazi  bose baba badashinzwe kuvugira ibigo bakorera ariko ko ababishinzwe hari imbogamizi bahura nazo.

Ukurikije uko abivuga, imbogamizi ikomeye kurusha izindi ni uko yaba[PR] atumvikana n’umuyobozi we.

Iyo umukozi ushinzwe itumanaho mu kigo atumvikanye n’umuyobora bituma akorera mu bwoba, agakora ahuzagurika, ntamenye icyo yasubiza abamusaba amakuru.

Ikindi yatubwiye ni uko hari abakora akazi ko kuvugira ibigo baba batifitiye ikizere(Self- Confidence).

Zacharia twavuganye ariko akadusaba kudatangaza amazina ye yombi avuga ko kutigirira ikizere bituma badashirika ubwoba ngo bumvishe abayobozi babo akamaro ko gutanga amakuru basabwa.

Yatubwiye kandi ko hari abakozi z’ibigo batizerwa na ba shebuja bigatuma nta makuru babaha ngo bayatangaze kuko baba batizeye ko ari butangwe uko babishaka.

Aha ariko harimo ikindi kibazo cy’uko umuyobozi ari we ugena amakuru atangwa kandi hari ubwo ayo makuru aba ahabanye n’ayo umunyamakuru yasabye.

Zacharia yatubwiye ko hari abayobozi basuzugura ba PR babo, ibi bikagaragarira mu kubaha inshingano zitari izabo nko gushyira abantu ku murongo mu birori runaka, kubashinga kwita ku bikoresho n’izindi nshingano badashinzwe.

Ikindi cya nyuma ni uko bamwe mu bavugira ibigo byabo baba bafite ubumenyi buke ku mikorere yabyo, batazi iyo biva n’iyo bijya.

 Ukoma urusyo akome n’ingasire…Hari ibigo bitanga amakuru

Ntabwo ibigo byose bya Leta bidatanga amakuru. Hari ibitanga amakuru ndetse k’uburyo n’undi Munyarwanda utari umunyamakuru abibona.

Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda ifite Umuvugizi bamwe bavuga ko ari uw’ibihe byose. Commissioner of Police (CP) John Bosco Kaberaramenyekanye kubera uburyo atangamo amakuru haba ku banyamakuru bandika, abakorera Radio na Televiziyo ndetse na za YouTube.

Ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda bishimirwa ko bitanga amakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.

Kubera ‘ibihe bikomeye’ yatangiriyemo akazi ke, byatumye CP Kabera akora akazi gatuma ahura n’itangazamakuru kurusha abandi bavugizi ba Polisi bose bamubanjirije.

Uko biri kose Polisi y’u Rwanda ikora akazi kayo neza kandi igaha Abanyarwanda amakuru bifuza.

Rwanda Investigation Bureau (RIB)

N’ubwo ari Urwego rushya ariko RIB itanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha narwo rushimirwa ko rutanga amakuru y’abo rwafashe rubakurikiranyeho ibyaha runaka. Urubuga rwarwo rwa Twitter rukoreshwa kenshi n’abantu bifuza ubutabazi, abifuza guhabwa amakuru ku ngingo runaka n’abandi.

Ntabwo twavuga ko ubuvugizi bwa RIB ari nta makemwa ariko twibukiranye ko ari urwego rushya, rwahurijwemo abantu bize ibintu bitandukanye kandi rukiyubaka.

Inshingano z’ubugenzacyaha ziraremereye k’uburyo  kuvuga kuri buri cyaha cyakozwe ibunaka, na runaka bigoye.

Ibindi bigo Taarifa izi ko bitanga amakuru[ni ingingo yaganirwaho] ni NAEB, RRA, Intara y’Iburasirazuba n’uturere nka Nyaruguru, Kirehe, Bugesera n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version